Sergeant Robert yemeje ko yahungiye muri Uganda ari kumwe n’umugore we

Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert”, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana we w’imyaka 15, yemeje ko yatorotse akinjira muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe ari kumwe n’umugore we.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, nibwo mu binyamakuru bikorera imbere mu gihugu, hazindutse havugwa inkuru yuko Sergeant Robert ari guhigishwa uruhindu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana yibyariye w’imyaka 15.

Nyuma y’aho Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gitangaza ko cyatangiye iperereza kuri uyu musirikare wamamaye nk’umuhanzi kuva mu myaka ya 2009, wakoze indirimbo zirimo nk’iyamamaye yise Impanda ndetse wari n’umwe mu bagize “Army Jazz Band”.

Hahise hatangira gukwirakwira amakuru anyuranye, ko yaba yatorokeye muri Uganda gusa nta gihamya cyayo cyari cyakabonetse.

Kuri uyu wa Gatatu, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ahamya ko ariho yatorokeye ndetse ko asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro.

Yavuze ko yatorotse kuwa 18 Ugushyingo ari kumwe n’umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n’uruhinja rw’amezi arindwi.

Ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n’urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n’umugore we.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda ku manywa yo ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, ryavugaga ko “Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert a.k.a “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”

Rikomeza rigira riti “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.”

@igicumbinews.co.rw