Shaddyboo yavuze ku mafoto yagiye hanze ari kumwe na Bruce Melody mu gitanda

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yahishuye byinshi bitari bizwi kuri we.

Uyu munyarwandakazi ukurikiranwa n’abantu basaga ibihumbi 836 ku rubuga rwa Instagram yavuze ko kuva kera yifuzaga guhura n’abahanzi Davido, Diamond ndetse na The Ben.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ndetse no kubyo yakoranye na Bruce Melodie ndetse anavuga ku mubano we na Meddy Saleh. Ibi Shaddyboo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Yago Tv show aho yavuze ko yishimira cyane kuba yarahuye na Davido ndetse na The Ben gusa yavuze ko ategereje guhura na Meddy ndetse akaba anifuza ko uyu muhanzi yazamutumira mu bukwe bwe.

Shaddyboo yavuze ko abandi bahanzi yifuza guhura nabo azabatangaza namara guhura nabo. Muri iki kiganiro, Shaddyboo, wabyaye abana babiri b’abakobwa, yavuze ko nubwo kubyara biryana ariko yifuza kubyara abandi bana 2 akagira abana 4.

Uyu mubyeyi kandi yanahishuye ko iyo aramuka agumanye na Meddy Saleh (babyaranye abana babiri) kuri ubu baba barabyaye abandi bana. Yagize ati « lyo nza kugumana na Meddy Saleh mba narabyaye ikipe y’umupira w’amaguru.

Shaddyboo kandi yavuze ku mafoto ye na Bruce Melodie yagiye hanze aho yagize ati « Njyewe na Bruce Melodie twari turimo gukora puburisite turi mugitanda ». Muri iki kiganiro kandi Shaddyboo yahishuye ko Meddy Saleh ariwe wamwinjije mu mwuga wo gukina mu mashusho y’abahanzi. Yagize ati « Meddy Saleh niwe wanyinjije mubya video kuko nahereye muri Buhoro Buhoro.

Uwimbabazi Shadia wamamaye kumbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo yatangiye kugurisha amashusho n’amafoto ku rubuga rwa OnlyFans rushyirwaho ibintu by’urukozasoni aho kureba aye ari ukwishyura Amadorali 50 ku kwezi.

Iyo usuye konti ya Shaddy Boo kuri uru rubuga ubona ko amaze gushyiraho amashusho umunani n’amafoto atandatu.

N’ubwo atangiye kubyamamaza mu mwaka wa 2021, bigaragara ko yatangiye gushyiraho ibikorwa bye mu mwaka wa 2019.

Shaddyboo yashyize ho umuntu wifuza kureba amashusho n’amafoto ye agomba kubanza kwishyura ifata buguzi ry’amafaranga angana n’amadorali 50.

Urubuga rwa OnlyFans rukunze gushyirwaho amashusho y’urukozasoni abakeneye kwishimisha bakishyura ubundi bakihera ijisho. Gusa hari n’abandi bashyiraho andi mashusho nubwo ari bake cyane.

Uru rubuga rwatangijwe mu mwaka wa 2016 rwiganjeho abagore ni na bo binjiza amafaranga menshi.Ba nyiri only Fans batwara 20 by’ayinjijwe n’amashusho y’uwo mufatanyabikorwa wayo na we agatwara 80%.

Ntabwo twabashije kubona ubwoko bw’amashusho Shadddy Boo acuruza kuri OnlyFans.

Undi munyarwandakazi uzwi cyane mu bakoresha urubuga rwa OnlyFans ni uwitwa Isimbi Noelline we akunze gushyiraho amashusho y’urukozasoni ndetse aranabyiyemerera ko akina pornographie.

@igicumbinews.co.rw