Shaddyboo yinjiye mu bucuruzi bw’amafoto y’urukozasoni

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2021 yatangaje ko yatangiye gucururiza amafoto n’amashusho ye ku rubuga Only Fans.

Urwo rubuga rufite icyicaro mu gihugu cy’ubwongereza rwamamaye mu kugurisha amafoto n’amashusho harimo n’ay’urukozasoni, gusa Shaddyboo ntiyatangaje ubwoko bw’ayo azajya acuruzaho.

Kureba amashusho ya Shaddyboo bisaba kubanza ukiyandikisha kuri urwo rubuga, ukishyura amadolari 50, ni ukuvuga hafi ibihumbi 50 uyavunjishije mu mafaranga y’u Rwanda.

Ubusanzwe iyo umuntu ashyize amashusho kuri urwo rubuga atwara 80% by’amafaranga yinjiye, ba nyirarwo nabo bagatwara 20% asigaye.

Shaddyboo yinjiye kuri iri soko nk’umunyarwandakazi wa kabiri nyuma ya Isimbi Noeline we weruye ko yinjiye mu mwuga wo kugurisha amashusho y’urukozasoni agamije kwinjiza amafaranga.

Shaddyboo ni umugore w’ubwiza n’ikimero birangaza benshi, dore ko abasaga ibihumbi 800 bakurikirana amafoto n’amashusho anyuza kuri Instagram ku buryo buhoraho.

Shaddyboo yageze ku rubuga Only Fans

Ikimero cya Shaddyboo gikunze gutuma benshi amagambo aba menshi kuri Instagram

 

Shaddyboo ari mu bagore barangamirwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo

 

Ku rubuga rushya hariho amashusho ya Shaddyboo ari kubyina

 

Shadyboo amaze igihe ari umwe mu bagore barangamirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero

 

Shaddy Boo ni umwe mu bagore b ikimero bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

 

Shaddy Boo ni umwe mu bagore bahozwaho ijisho ku mbuga nkoranyambaga

 

Amafoto Shadyboo yatangiye gucuruza ni asanzwe, nubwo acururizwa ku rubuga rukunze gukoreshwa cyane n’abacuruza amashusho y’ubwambure bwabo

 

Shaddy Boo yinjiye mu bucuruzi bw amafoto n amashusho azamura ibizongamubiri

 

 

Yatangiye gucuruza amafoto n’amashusho agaragaza imiterere ye
@igicumbinews.co.rw