Shampiyona: Ikipe ya Apr Fc na As Kigali zaguye miswi

Kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya Apr Fc na As Kigali zahuraga mu mukino wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda .

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi aho amakipe yombi yari afite umuhate wo gutsinda.

Ikipe ya As Kigali yari ifite akanyamuneza ko gutwara igikombe cya Super Cup itsinze Rayon Sports kuri penaliti mu gihe Apr yashakaga kwerekana ko ikeneye igikombe cya shampiyona.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa.

Mu gice cya kabiri k’umunota wa 72 Byiringiro Lague yaterekeye umupira mwiza Mugunga Yves, acengagura abinyuma barimo umunyezamu, aterekera umupira mwiza Danny Usengimana wahise atereka mu izamu ,Apr Fc iba ibonye igitego cya mbere.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana umukino wenda kurangira mu minota yinyongera k’umunota wa 92 As Kigali yishyuye igitego yari yatsinzwe ku Ishoti Rusheshangoga Michel yatereye kure, umupira usanga umunyezamu ahagaze nabi, Rwabugiri Umar ntiyamenye uko byagenze. 

umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
As Kigali : Bakame, Benedata Jeanvier, Bishira Latif, Shaffy, Cristian, Tity, Zidane, Rachid, Niyonzima Haruna, Faruk na Mba Martel.

Ikipe ya As kigali yabanje mu kibuga

APR FC : Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Ange,Manishimwe Emmauel  (Mangwende), Meddie, Niyonzima Olivier (Sefu),Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Usingimana Danny na Sugira Erneste.

Ikipe ya Apr Fc yabanje mu kibuga

@igicumbinews.co.rw