Shampiyona y’ubwongereza y’uyu mwaka ikuweho ni iyihe ikipe yabihomberamo n’iyabyungukiramo?

Shampiyona y’abongereza iri kugaragaza ibimenyetso by’uko ishobora kutazasubukurwa, bitewe n’icyorezo cya coronavirus, imikino isigaye ntizakinwe.

uyu munsi Igicumbi News yabarebeye, amakipe ashobora kungukira muri uku kutarangira kw’iyi shampiyona ndetse n’amakipe ashobora kubihomberamo.

LIVERPOOL: shampiyona itongeye, Liverpool niyo kipe yabihomberamo kurusha izindi kipe zose, aba bagabo bari bagiye gutwara igikombe cya shampiyona kuva mu myaka 30, batarakoza intoki kuri iki gikombe cya shampiyona y’Ubwongereza.

Bakoresheje imbaraga nyinshi kugirango babigereho aho kuri ubu bari ku mwanya wa mbere barusha ikipe iri ku mwanya wa 2 amanota 25. Bashakaga gutwara iki gikombe vuba cyane bakabona uko bategura indi shampiyona izakurikira.

MANCHESTER CITY: iyi iri ku mwanya wa kabiri, nayo yabihomberamo kuko nubwo bigoye, ariko mu mibare birashoboka ko Liverpool ishobora gutakaza, abanyamujyi bakaba batwara igikombe cya shampiyona. Batwaye igikombe cya Carabao Cup, bakaba bari bizeye ko bagera muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’igihugu mu bwongereza (FA Cup). Nubwo bahagaritswe mu mikino yo ku mugabane w’Uburayi ariko nabo bari mu bahabwa amahirwe ko batwara igikombe cya Champions League.

LEICESTER CITY: Leicester iri ku mwanya wa gatatu, bikomeje gutya shampiyona ikarinda irangira niwo mwanya mwiza yaba igize kuva muri 2015/16 ubwo batwaraga igikombe. Bari bizeye kuzahagararira Ubwongereza mu mukino ya Champions League, aba nabo shampiyona idakomeje baba bahombye.

CHELSEA: iri ku mwanya wa kane muri shampiyona, ifite umutoza ukiri muto Frank Lampard ufite impano mu butoza.

Kuba iri ku mwanya wa kane ntago yari yizeye ko uyu mwanya yawugumana, birashoboka ko Manchester United iri ku mwanya wa gatanu ishobora kuyiwukuraho maze ikananirwa kujya mu mikino ya Champions League. Bivuze ngo shampiyona idasubukuwe Chelsea yaba ibyungukiyemo.

MANCHESTER UNITED: iri ku mwanya wa gatanu. shampiyona itongeye gukinwa Manchester United yaba ihombye, kuko yari imeze neza muri shamiyona aho yari imaze imikino 11 idatsindwa mu marushanwa yose, harimo n’umukino batsinzemo Manchester City. Muri Europa League yari yatsinze LASK ibitego bitanu ku busa, byerekana ko yari yizeye gukomeza mu kindi kiciro.

TOTTENHAM: iri ku mwanya wa munani muri shampiyona, badasubukuye, iyi kipe yaba ibyungukiyemo, kuko biragoye ko yagera mu myanya ine ya mbere ngo ibone guhagararira abongereza muri Champions League, cyane ko ifite abakinnyi benshi bari mu mvune y’igihe kirekire harimo Harry Kane na Song Heung-min.

ARSENAL: shampiyona yahagaze Arsenal iri ku mwanya wa cyenda (9), bivuzengo shampiyona ihagaze abarashi babihomberamo kuko Arsenal ikeneye kuza mu myanya ine ya mbere, kugirango izajye mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere mu mashampiyona yo ku mugabane w’Uburayi, kandi ibi yabigeraho cyane ko yari iri kwitwara neza kuko imikino 3 mbere y’uko shampiyona ihagarikwa Arsenal yarayitsinze yose.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News