SIDA: Uyobora OMS avuga ko abakobwa b’abangavu aribo bari kwandura cyane

Dr Tedros Ghebreyesus avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya SIDA muri Afurika ariko hakiri ikibazo cy’ubwandu bushya bwibasiye cyane abakobwa b’abangavu (imiyabaga) bagize hafi 3/4 by’abantu bashya bandura SIDA.

Dr Tedros, uyobora ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (OMS), yavuze ibi mu nama mpuzamahanga yo kurwanya SIDA yatangiye i Kigali uyu munsi ku wa mbere.

Ubwandu n’impfu mu bana kubera SIDA byagabanutse ku gipimo kirenze 50% muri Afurika, ibi Dr Tedros avuga ko ari ibyo kwishimira.
Avuga ko ku isi abantu miliyoni 37,9 (2018) bafite virus itera SIDA 80% babizi kandi 60% muri bo bafata imiti igabanya ubukana, gusa bigikomeye muri Afurika kuko 75% by’abo banduye bose ari ho bari.

Ati: “Hano urubyiruko ni rwo rugeramiwe cyane, by’umwihariko abakobwa b’abangavu baba ari batatu kuri bane mu bwandu bushya”.

Dr Tedros avuga ko abakiri bato benshi bataba bifuza gusuzumwa virusi ya SIDA, ibi ngo bituma hari benshi muri bo batazi ko banduye bityo badafata imiti igabanya ubukana.

Dr Tedros avuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu gukangurira abakiri bato gukoresha uburyo buriho bwo kwirinda SIDA nk’agakingirizo.
Asaba ubutegetsi bw’ibihugu bya Afurika kugira icyerekezo gihamye mu kurwanya SIDA no gufasha abaturage ibijyanye n’ubuzima byose, avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda ari urugero rwiza.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hari ibintu bitatu byatumye u Rwanda rutera intambwe nziza mu kurwanya SIDA; kurwanya ipfunwe, ubufatanye n’abandi n’ubushake bwa politiki.

Icya mbere ngo ni ukurwanya ipfunwe (‘stigma’) ku banduye. Ati: “Iyo bije ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, guceceka, guhezwa n’ipfunwe nabyo birica nk’uko na virus yica.
“Isoni zica intege abanduye HIV ntibiyakire ngo bemere ibyababayeho maze bahabwe ubuvuzi bukenewe kugira ngo babeho ubuzima busanzwe”.
Bwana Kagame avuga ko intambwe u Rwanda na Afurika byateye byayifashijwemo n’abafatanyabikorwa nka Global Fund, PEPFAR n’abandi ashimira uruhare rwabo.

Kagame asaba ubutegetsi bw’ibihugu nabwo gushyiraho akabyo bigashyira amafaranga muri serivisi z’ubuzima ku baturage kuko ari umusingi w’ubuzima burambye bw’igihugu.

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique wari muri iyi nama, yavuze ko igihugu cye kiri mu bya Afurika bicyugarijwe na SIDA bityo yaje muri iyi nama gukomeza kwigira ku bandi.
Bwana Nyusi ati: “Hafi miliyoni y’abaturage iwacu ntibona imiti igabanya ubukana, bityo turacyabura abavandimwe bacu bicwa na SIDA”.
Avuga ariko ko hari ingamba zikomeye bafashe zatumye ubu abagera kuri miliyoni 1,3 bari gufata imiti kandi impfu z’abicwa na SIDA zagabanutse ku kigero cya 23% kuva mu 2013.

@igicumbinews.co.rw

About The Author