Sina Geérard AC yatsinze Miroplast FC ihita ifata umwanya wa 3

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda yari yakomeje mu mpera z’icyumweru dusoje mu itsinda rya mbere ndetse n’irya kabiri aho kuri Sitade Nyirangarama mu karere ka Rulindo, Sina Gérard AC yari yakiriye Miroplast FC ku munsi wa cyenda wa Shampiyona. Umukino urangira itsinze 2-0.

Uyu mukino wabereye kuri Nyirangarama kuri uyu wa Gatandatu Tariki 23 Ugushyingo 2024, ikipe ya Sina Gérard AC ikomeje kwitwara neza. Dore ko ariyo kipe rukumbi itari yatsindwa muri iri tsinda. Ni umukino waranzwe n’imvura nyinshi yaguye ndetse bituma umukino ukererwaho gato.

Umukino ugitangira Sina Gérard AC yatangiye isatira bikomeye, ku munota wa 14 umukinnyi wa Miroplast yaje gukorera ikosa Emmy amuteye inkokora mu jisho bimuhesha ikarita itukura ndetse ajyanwa kwa muganga gusa amukuru gicumbinews.co.rw afite ni uko arimo korohoerwa.

Ibi byaje guha imbaraga ikipe ya Sina Gérard ariko n’ubundi igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Amakipe yombi avuye kuruhuka ikipe yo Kuri Nyirangarama yaje yariye karungu ihita ikora impinduka byatumye ku munota wa 56 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na kapiteni Saka ndetse no ku monota wa 71 Manudi atsinda igitego cya kabiri kikaba ni gitego cye cya Kane muri shampiyona. Umukino urangira gutyo ari ibitego bibiri ku busa.



Umutoza wa Sina Gerard AC wungirije Pacifique yabwiye igicumbinews.co.rw ko amanota atatu babonye bayakesha gukorera hamwe ndetse n’ubuyobozi bwiza.

Ati: “Mbere na mbere ndashima abakinnyi uburyo bitwaye tukabona amanota ndetse n’ubuyobozi bwacu bwiza buduhora hafi burangajwe imbere na Dr Sina Gérard birimo kudufasha kuduha imbaraga kandi na Gicumbi FC itwitege niyo itahiwe”.

Ni mugihe mutoza wa Miroplast nawe yabwiye igicumbinews.co.rw ko kubura insinzi ari uko ikipe ya Sina Gerard AC umurusha abakinnyi beza.

Ati: ” Twakinnye n’ikipe ifite abakinnyi beza kandi bafite ubunararibonye kuko bamwe banyuze mu cyiciro cya mbere. Twe dufite abana bakiri bato kandi turizera ko bizageraho bikagenda neza”.



Umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw na Igicumbi News Online TV wakurikiranye uyu mukino mbere y’uko utangira yari yagiranye ikiganiro kihariye na Team Manager wa Sina Gérard, Tuyishimire Ange Albert, amubwira lo gahunda yabo ko ari ugutsinda.

Ati: “Uyu mukino ni nk’imikino yose dukina kuko nawo ni amanota atatu kandi turayacyeneye cyane tugomba kubyerekana ko turi ikipe igomba gukomanga muri shampiyona y’icyiciro cya mbere. Rero turiteguye abakinnyi bacu bose bameze neza kandi bafite morale kugira ngo dutange ibyishimo nk’uko nkunda kubibabwira twe turi ikipe ifite intego ikomeye kandi tugomba gukora tukayigeraho.”

Umunsi wa Cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu itsinda rya Kabiri wasize Sina Gérard AC ku mwanya wa Gatatu n’amanota 19 aho irushwa na Sunrise FC ya mbere amanota atatu ariko Sina Gérard AC ikaba ifite imikino 9 mu gihe Sunrise yo imaze gukina imikino 10.

Gusa iyi kipe yo Kuri Nyirangarama ikaba ariyo kipe rukumbi itari yatsindwa muri iri tsinda rya Kabiri. Iraza kugaruka mu kibuga kuri uyu wa Kabiri mu mikino y’igikombe cy’Amahoro aho igomba gusura ikipe ya Etencelles FC yo mu karere ka Rubavu.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire uko uyu mukino wagenze ku Igicumbi News Online TV:

About The Author