Sina Gérard AC na Gicumbi FC zatsikiriye mu rugo
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda yari yakomeje mu itsinda rya mbere n’iry’akabiri.
Mu itsinda rya kabiri ikipe ya Sina Gerard AC yo kuri Nyirangarama yari yakiriye Tsindabatsinde FC mu mukino utari woroshye mu gihe Gicumbi FC na yo i Kigali yari yakiriye Motar FC kuri Tapi Rouge i Nyamirambo.
Umukino wari witabiriwe n’abafana batari bacye bari baje kuri Nyirangarama, Sina Gerard AC yanganyije ubusa ku busa na Tsindabatsinde FC. Ni umukino waranzwe no gusatirana gusa kubona igitego kuri buri kipe bikaba ingorabahizi.
Kuri Sina Gérard AC nk’ikipe yari yakiriye kandi ifite abakinnyi bakuru niyo yaranzwe no gusatira bikomeye. Dore ko yakinaga iri imbere y’umushoramari Dr Sina Gérard nawe wari waje kureba uyu mukino.
Tsindabatsinde FC nayo ifite abana bakiri bato ikanyuzamo igasatira yaje no kubona amahirwe ibona Penaliti ku munota wa 70 ariko umunyezamu wa Sina Gérard FC, Hategekimana Jean Félix bakunze kwita Kidogo umupira akuwukuramo n’akaguru. bituma agarura ikipe ye mu mukino. Umukino uza kurangira ari 0-0.
Umukino we wa mbere Umutoza Manirakiza Gervais yatoje Sina Gérard AC yabwiye
igicumbinews.co.rw ko ababajwe n’uko ikipe ye idahaye ibyishimo abafana ku mukino we wa mbere atoje. Gusa atanga icyizere ko mu mukino ukurikira amanota agomba kuboneka ku kabi na keza.
Ati: “Nibyo twakinnye umukino mwiza ariko turacyabura umwataka ushyiramo ibitego nicyo ngiye gukosoraho cyane. Kandi twizeye ko guhera ku mukino ukurikira ikipe igomba kubona amanota atatu tugaha ibyishimo abakunzi bacu”.
Ni mugihe Umutoza wa Tsindabatsinde FC we yabwiye igicumbinews.co.rw ko yakabaye acyuye amanota atatu ariko akaba amunyuze mu myanya y’intoki.
Ati: “Umukino ntiwari woroshye bari biteguye ariko natwe twari twiteguye. Kandi urebye neza twe turimo gushaka umukinnyi w’ejo ariko bo barimo kuzamuka ni icyo kintu twabarushije. Ubundi akenshi mu mikoranire iyo harimo amakipe menshi uba ugomba gukora cyane kugira ngo urushe abandi umupira wose ni ukuwitegura”.
Tsindabatsinde FC niyo kipe igoye andi makipe bahanganye muri iyi ntara y’Amajyaruguru kuko yatsinze Gicumbi FC muri iri tsinda bari kumwe none ikaba yanakuye inota rimwe kuri Sina Gerard AC. Izi kipe zose zirimo gushaka uko zahatanira kubona umwanya wo kujya mu cyiciro cya mbere.
Mu y’indi mikino yabaye ikipe ya Gicumbi FC yari yakiriye Motar FC kuri Tapi Rouge mu mujyi wa Kigali zinganya igitego kimwe kuri kimwe.
Mu nimikino y’umunsi wa 7 Sina Gérard AC izerekeza mu Kabagari gukina na United Stars. Mu gihe Tsindabatsinde yo izakira Interforce FC mu Gasiza mu karere Rulindo.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: