Sina Gérard AC yanganyije na AS Muhanga
Sina Gérard AC yanganyije na AS Muhanga, umunyezamu Kidogo ahagurutsa abafana nyuma yo gukuramo Penaliti ya Muhanga. Ni mu mukino wari indyankurye wabaye kuri uyu wa gatandatu Tariki 7 Ukuboza 2024, ku kibuga cya Nyirangarama mu Karere ka Rulindo.
Ikipe ya Sina Gérard AC yakinaga na As Muhanga, umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda aho wahuriragamo abavandimwe babiri Dushimimana Enock wa Sina Gerard AC na Uwumuremyi wa As Muhanga basanzwe bavukana. Ku mpande zombi umukino warangiye ari ubusa ku busa.
Umukino watangiye amakipe yombi asatirana, ikibuga kimeze neza dore ko n’akazuba kari kavuye. Ikipe ya AS Muhanga yagerageje kurema uburyo bwo kubona igitego mu gice cya mbere ariko abasore ba Sina Gérard AC bagahagarara neza igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.
Amakipe yombi avuye kuruhuka Sina Gerard AC yagarutse yariye karungu icurika ikibuga irasatira bikomeye ariko ntibyabahira babura igitego. As Muhanga mu minota icumi ya nyuma yasatiriye cyane biza kuyiha n’amahirwe yo kubona penaliti ku munota wa 81. Gusa Hategekimana Jean Félix bakunze kwita Kidogo yongera gutabara ikipe yo Kuri Nyirangarama akuramo Penaliti.
Nyuma y’uko inganyije na As Muhanga umutoza wa Sina Gérard AC, Gervais avugana na igicumbinew.co.rw yavuze ko imisifurire itari myiza yatumye abura amanota atatu.
Ati: “Ukuntu twakinnye umukino wabonye ko igice cya kabiri twashakaga kwataka dushaka igitego ariko umusifuzi akaba nkusifura amakosa yose. K’uruhande rumwe nibyo byanciye intege ariko ikipe yanjye yitwaye neza iri nota si ribi. Birashoboka ko dusigaje Sunrise FC tubonye amanota atatu byaba byiza. Gusa iyi shampiyona imikino ni myinshi turatekereza ko turi tayali gushaka imyanya ibiri ya mbere.”
Umutoza Gervais yabwiye igicumbinews.co.rw ko mu mikino yo kwishyura agomba kuzana izindi ntwaro zo kwifashisha mu kubona intsinzi ndetse ko hari n’abakinnyi batabonye ibyangombwa harimo abanyamahanga bazaba babibonye”.
Ni mugihe Umutoza wa As Muhanga we yabwiye igicumbinews.co.rw ko uyu mwaka bizeye ko ikipe yabo igomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Ati: “Ibyo twifuza twabikoze ariko ntabwo twabikoze neza byanze kuko iyi kipe ya Sina Gérard nayo irakomeye ariko ikiza zose zizaza iwacu ku kibuga cyiza twizeye ko As Muhanga uyu mwaka turimo gukora kugira ngo tuzarebe ko twasubiza ikipe yacu mu cyiciro cya mbere yahozemo”.
Nyuma y’uko akuyemo Penaliti ya Muhanga Umunyezamu Hategekimana Jean Félix Kidogo yabwiye umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw ko byamushimishije gukuramo penaliti yari bitume ikipe ye itakaza amanota.
Ati:” Ndiyumva neza!. Ni ibintu binshimishije kugumisha ikipe yanjye mu irushanwa. Ino kipe nge ndashaka kuyizamura nkayigeza mu cyiciro cya mbere. Ndishimye hano ntakibazo mfite kandi intego ni ukuzamuka”.
Ubwo Umunyamakuru wa Igicumbi News yaganiraga na Ange Albert Tuyishimire Team Manager wa Sina Gérard AC yavuze ko imikino yo kwishyura iyi kipe yo kuri Nyirangarama izaza mu mbaraga zidasanzwe kuva hasi kugera Hejuru. Sina Gerard yagumye ku mwanya wa Kane n’amanota 20. Mu gihe As Muhanga yagumye ku mwanya wa Kabiri n’amanota 23.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: