Sina Gérard FC na Nyanza FC ziratana mu mitwe kuri Nyirangarama mu mukino usobanuye byinshi ku makipe yombi

Kuri uyu wa Gatandatu, kuri Nyirangarama Pitch mu Karere ka Rulindo, harabera umukino ukomeye wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda, ku munsi wa 17. Sina Gérard FC izakira Nyanza FC mu rugo, mu mukino uhuza amakipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona, aho zitandukanijwe n’inota rimwe gusa.

Amakuru agera kuri Igicumbi News ni uko uyu mukino uzaba ukomeye, kuko gutsinda byaha ikipe itsinze amahirwe yo kuzamuka ku mwanya wa gatatu. Kugeza ubu, uwo mwanya ufitwe na Sunrise FC, na yo izakina na AS Muhanga, ikipe iri ku mwanya wa mbere.

Sina Gérard FC yiteguye gutsinda nyuma y’ibibazo by’imvune

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, Team Manager wa Sina Gérard FC, Ange Albert Tuyishimire, yabwiye Igicumbi News ko ikipe ye ishaka gutsinda nubwo imaze iminsi ititwara neza kubera ibibazo by’imvune.

“Twiteguye umukino mwiza kuko Nyanza FC ifite abakinnyi bato bafite imbaraga, ariko natwe turi ikipe ikomeye. Imvune zari ziduhangayikishije ziri gukemuka, ubu dusigaranye abakinnyi babiri badakina. Ndakangurira abafana bacu kuza kudushyigikira.”




Yavuze kandi ko kwinjira ari amafaranga 500 ahasanzwe na 1,000 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe abanyeshuri bazaza bari kumwe n’ababyeyi babo binjira ubuntu. Sitade izaba ifunguye guhera saa sita zuzuye.

Nyanza FC na yo irashaka intsinzi

Ku ruhande rwa Nyanza FC, Perezida wayo Musoni Camile yavuze ko ikipe ye yiteguye neza, kandi ko abakinnyi bayo bafite intego yo gukina umukino mwiza.

“Twiteguye kuzamuka mu Majyaruguru tukagaragaza umupira mwiza. Nyanza FC ifite abakinnyi bato bafite inzozi zo gukina umupira w’icyiciro cya mbere. Tuzakina dushaka gutsinda, kandi abafana bazaryoherwa n’umukino.”

Yagarutse no ku mukino ukurikira wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, aho bazakina na Police FC ku wa Gatatu kuri Stade ya Nyanza. Asaba abafana kuzawitabira.




Imikino ikomeye y’umunsi wa 17

Uyu munsi wa shampiyona ushobora kugira ingaruka zikomeye ku rutonde rwa shampiyona, kuko uretse umukino wa Sina Gérard FC na Nyanza FC, hazaba hari n’indi mikino ikomeye:

  • Sunrise FC izakira AS Muhanga
  • Gicumbi FC izasura UR FC, imwe mu makipe atoroshye gukurwaho amanota atatu.

Uyu mukino wa Sina Gérard FC na Nyanza FC muzawukurikira ku mbuga za Igicumbi News Group Media LTD, harimo Igicumbi News Online TV na www.igicumbinews.co.rw.




Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ikiganiro  kirambuye kigaruka kuri uyu mukino ku Igicumbi News Online TV:

About The Author