Sina Gérard FC yatsikamiye Sunrise, iyitsinda mu buryo bubabaje

Ikipe ya Sina Gérard FC yigaragaje mu mukino wayo na Sunrise FC, iyitsinda ku buryo bwababaje abafana b’iyi kipe yo mu Burasirazuba. Uyu mukino wagaragayemo ishyaka ryinshi, warangiye Sunrise FC itsinzwe, ibintu byateye agahinda umutoza w’iyi kipe, nk’uko byagaragaraga ku maso ye.

Nyuma y’umukino, urubuga igicumbinews.co.rw rwatangaje ko uyu mutoza atashye ababaye cyane, cyane ko n’ikipe bahanganiye ku mwanya w’imbere muri shampiyona, Gicumbi FC, yabuze amahirwe yo kubona amanota atatu ubwo yanganyaga na Vision Jeunesse Nouvelle i Rubavu igitego 1-1. Icyababaje abafana ba Gicumbi ni uko igitego cyo kunganya cyinjiye ku munota wa nyuma w’inyongera.

Sina Gérard FC yigaragaje cyane muri uyu mukino, itsinda Sunrise FC ibitego bibiri kuri kimwe (2-1). Ibi byatumye iyi kipe igaruka mu makipe ane ya mbere muri shampiyona, aho amakipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru yakomeje kwitwara neza. Uretse Sina Gérard FC yabonye intsinzi, ikipe ya Tsindabatsinde nayo yanyagiye Miroplast ibitego 3-1.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, Ni urwego rw’umupira w’amaguru rukomeje kuzamuka cyane mu Rwanda, aho amakipe akomeje guhatana bishimishije cyane.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire iyi nkuru ku Igicumbi News Online TV:

About The Author