Sina Gérard FC yerekanye abakinnyi izakoresha muri shampiyona y’icyiciro cya 2 mu mwaka w’imikino 2024-2025
Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 nibwo mu Karere ka Rulindo, Kuri Sitade ya Nyirangarama habereye ibirori bidasanzwe aho Sina Gerard FC yari yateguye umunsi wo kumurika abakinnyi bayo bashya ndetse no guha icyubahiro abakinnyi bayihesheje itike yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri. Aho hanabaye umukino wa gicuti wahuje Sina Gérard FC na La Jeunesse FC yo mu mujyi wa Kigali.
Ni ibirori byatangiye saa munani z’amanywa herekanwa abakinnyi bashya bazafasha iyi kipe muri shampiyona harimo abakinaga mu makipe atandukanye yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse n’abanyamahanga.
Bamwe muri abo bakinnyi harimo abavuye muri As Kigali n’abanyamahanga bavuye muri Ghana ndetse na Cameroon.
Nyuma yo kwerekana abakinnyi na komite hakurikiyeho umukino wa gicuti wahuje Sina Gérard FC na LaJeunesse FC, wanitabiriwe n’abafana benshi ndetse na Perezida w’Icyubahiro Dr Sina Gérard. Umukino warangiye iyi kipe yo mu Karere ka Rulindo itsinzwe ibitego bibiri ku busa. Bitewe n’uko abakinnyi bataramenyekana.
Nyuma y’umukino umutoza wa Sina Gérard FC, Noneninjye Carlenne yabwiye igicumbinews.co.rw ko ikipe ye agiye kuyongerera imbaraga cyane akita no kubusatirizi bwe.
Ati: “Abakinnyi banjye ntakibazo bafite. Twizeye guhatana nubwo batari bamenyerana ariko tuzagera igihe cyo gutangira bamaze gufata umurongo. Gusa mu busatirizi naho tugomba kureba uko twahashyira imbaraga cyangwa byaba ngombwa tukongeramo abandi bakinnyi”.
Perezida wa Sina Gérard FC, Nkundimana Théogene yabwiye igicumbinews.co.rw ko afite ikipe nziza ahubwo abatoza bakwiye kwita ku bakinnyi kugira ngo haboneke ibyishimo.
Ati: “Narindi kumwe na perezida wa La Jeunesse FC tuganira ambwira ko dufite ikipe nziza kuko ibitego bibiri batsinze nitwe twabyitsinze. Rero muri iki gihe dusigaje tugiye gukora kugira ngo duhe ibyishimo abakunzi ba Sina Gérard FC. Dushaka kujya mu cyiciro cya mbere tudasibiye”.
Yakomeje agira ati: “Ngirango murabizi abakinnyi bavuye mu biruhuko kandi barashoboye. Naguze abakinnyi cumi na batanu. Ubu tugiye kuganira n’abatoza maze bakorane inama n’abakinnyi aho bitagenda neza haboneke igisubizo”.
Ni mu gihe umuyobozi wa Enterprise Ubwibutso, Dr Sina Gérard yabwiye itangazamakuru ko intego yatumye ashinga ikipe ari ugufasha urubyiruko kwidagadura.
Ati: “Intego yatumye nzana ikipe ni ugufasha urubyiruko mu rwego rwo kwiyubaka kuko siporo ni ubuzima. Ubu intego dufite ni ugukora kuko twe ntidukora mu magambo gusa ahubwo dukora ibikorwa. Dushaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere”.
Dr Sina Gérard FC yavuze ko we mu Rwanda ikipe afana ari iyitwaye neza kandi abakinnyi bakaba bafite imico myiza kuko akunda umuntu wese ufite ikinyabupfura. Ni mugihe Kandi uyu mushoramari avuga ko n’ikipe y’abagore nayo igiye gutangira guhatana.
Uretse ikipe z’umupira w’amaguru Dr Sina Gérard afite amakipe asiganwa ku magare, abakina imikino ngororamubiri ndetse n’abiruka. Aya makipe amaze gutwara ibikombe bitandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News