Sina Gerard WFC yatangiye Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mpira w’amaguru w’abagore

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2024  nibwo kuri Stade ya Nyirangarama mu Karere ka Rulindo hatangirijwe ku mugaragaro Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira wamaguru mu bagore mu Rwanda. Hahita hanerekanwa ku mugaragaro ikipe ya Sina Gérard Women Football Club.

Ibirori nyirizina byatangiye saa sita aho habanje gukinwa umukino wahuje ikipe z’abana batarengeje imyaka 15 ba Freedom WFC bakinaga n’aba Fatima WFC. umukino ukarangira abana ba Fatima WFC batahanye insinzi y’igitego kimwe ku busa.

Hahise hakurikiraho ibirori byo gutangiza Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore byari byitabiriwe n’abafana  benshi bitangizwa ku mugaragaro na Komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA Turatsinze Amani n’abandi banyacubahiro batandukanye.

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iyi shampiyona izakinwa mu ma League, ikipe ya Sina Gérard WFC yahise ikina na Freedom WFC. gusa iyi kipe yo kuri Nyirangarama ntiyaje guhirwa kuko yatsinzwe igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 80.

Bamwe mu bafana bari baje kureba uyu mukino babwiye umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw ko yabishimishijwe n’abakobwa ba Sina Gerard WFC kubera uburyo bateyemo umupira n’ubwo batsinze.

Nyuma y’uko Sina Gérard WFC itakaje umukino umutoza Marcel utoza iyi kipe yavuze ko kuba atari bibi cyane akurikije uburyo ikipe bahuraga imaranye iminsi.

Ati: “Nibyo Turatsinzwe ariko turizera ko ubutaha tuzatsinda. Twe nibwo tugitangira twahuraga n’ikipe yamanutse kandi ikagumana ariko twe nibwo tukiza ntabwo tuzacika intege tuzakora ibishimishije”.

Ni mugihe kandi Team Manager wa Sina Gerard WFC yabwiye igicumbinews.co.rw ko kuba baraje muri shampiyona baje kugaragaza ubushobozi bwabo kandi bagomba kubigeraho bagatanga ibyishimo ku kibi n’ikiza.

Ati: “Nawe wabibonye nk’umunyamakuru uburyo abana batera umupira mu gihe gito bamaranye. Reba umuzamu wacu ibitangaza akoreye aha kimwe n’abandi bakinnyi dufite. Kandi twe dufite ikipe y’abakiri bato batandukanye n’aba Freedom bamenyereye gukina imikino ahubwo andi makipe tutari twahura nayo atwitege kuko twe dushaka guha abatuye Rulindo ibyiza kandi nk’uko ubizi imikino yose hano kwa Dr Sina Gerard duhora ku isonga”.

K’urundi ruhande Umutoza wa Freedom WFC kimwe na Perezida wiyi kipe baganira na igicumbinews.co.rw bose bahurizahamwe ko bataje gutembera mu cyiciro cya kabiri ahubwo bagomba guhita bongera bakazamuka.

Perezida wa Freedom WFC ati:” Tuje gukora cyane ngo duhite tuzamuka kuko ikipe imeze neza Akarere ka Gakenke karimo kudufasha kandi turizeza abatuye aka karere ko tuzazamuka”

 

 

 

Komiseri ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa Turatsinze Amani mu kiganiro yagiranye na igicumbinews.co.rw yashimiye ababyeyi bari baje kwihera ijisho ibi birori ndetse anashimira Dr Sina Gerard wemeye ko iki gikorwa kibera kuri Nyirangarama.

Ati: “Turashima Cyane Dr Sina Gerard wemeye ko iki gikorwa kibera ahangaha ndetse nabaje kwitabira ikigikorwa twifuje ko twamanura umupira w’abagore mu ma League ndetse no gukundisha umupira w’amaguru mu bakobwa niyo mpamvu ferwafa twifuje kuzana imikino mu ma league kugirango abakobwa bakine umupira bitabagoye no muburyo bw’amikoro”

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko iyi mikino irimo gukinwa mu ma league atandatu aho azakinwa n’amakipe mirongo 38 ndetse buri kipe ikazahabwa inkunga na Ferwafa arimo gushakirwa amafaranga ya ambulance

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

About The Author