Sinshaka impuhwe z’umuntu uwo ari we wese uri muri iki cyumba-Perezida Kagame abwira akanama k’umutekano ka AU

Perezida Kagame ubwo yari mu nama y’umutekano y’Afurika y’Unze ubumwe(AU) i Addisa Abeba muri Ethiopia yagarukaga ku Mutekano n’Amahoro ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC. Yagaragaje ko iki kibazo kidashobora gukemurwa mu gihe ikinyoma aricyo gihabwa intebe.
Ati: “Niba guhererekanya amakosa, amagambo meza, ibinyoma, no kutagira isoni byari ibisubizo kuri iki kibazo, cyari kuba cyararangiye kera. Ntitwari kuba tugifite iki kibazo. Dufite abantu bavuga ibinyoma nta mpamvu”. Ni gute FDLR itabaho mu mitwe y’abantu bamwe? Cyangwa kuki ari ikintu kigomba gufatwa nk’icyoroshye? Iyo ubifashe uko; uba ufashe amateka yanjye nk’ibidafite agaciro kandi sinzabyemera. Ntacyo bitwaye uwo uri we’.
Perezida yabwiye abari muri iyo nama ko ntawe azasaba uburenganzira kugira ngo abeho. “Sinshaka impuhwe z’umuntu uwo ari we wese uri muri iki cyumba kugira ngo ambabarire kubaho cyangwa ngo abantu banjye babeho. Oya rwose. Nzabaho kuko ari uburenganzira bwanjye. Ibyo gusa. Niyo mpamvu iyo numva abantu bavuga ibi bintu; igihe cya Congo cyo gufata inshingano ku bibazo byayo kizagera ryari? Congo ikomeza gute gutekereza ko ibibazo byose byayo biva hanze, bityo ikajya gushakira ibisubizo hanze? U Rwanda nta ruhare na ruto rufite ku bibazo bya Congo. Natwe dufite ibibazo byacu byo kwitaho. Congo ni igihugu kinini cyane ku buryo u Rwanda rutashobora kuyikoreza ku mugongo warwo”.
Perezida yakomeje ashimangira ko iyo bigeze ku burenganzira bwo kubaho ntawe asaba imbabazi. “Nk’uko nabibabwiye, turi igihugu gito, turi igihugu gikennye, ariko iyo bigeze ku burenganzira bwo kubaho, ntihazagire uwibeshya. Sinzasaba imbabazi, kandi sinzasaba uwo ari we wese.”
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: