Sobanukirwa impamvu abantu bava amaraso mu ishinya ( Paradontite)

Bakunzi b’ikinyamakuru Igicumbinews.co.rw twahisemo kujya tubagezaho inkuru z’ubuzima by’umwihariko tukaba tugiye guhera ku ndwara zo mu kanwa.

Usanga abantu benshi bita ku kwivuza indwara zimwe na zimwe kurusha izindi, nyamara nkuko Abanyarwanda babivuga nta ndwara y’akana ibaho.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere byumwihariko ku mugabane w’Afurika ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa butaratera imbere, aho usanga bamwe babana nizo ndwara zikabaviramo kurwara  izindi zikomeye nk’umutima nkuko bishimangindwa n’umuyobozi ushizwe indwara zo mu kanwa mu ishyami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (WHO) Dr Poul Erik Petersen.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere umubare w’abanganga bita ku ndwara zo mu kanwa bakiri bake aho usanga umuganga umwe yita ku bantu 150.000 mu gihe mu bihugu bifite inzego z’ubuvuzi zateye imbere umuganga umwe yita ku bantu nibura ibihumbi bibiri (2000).

Reka duhere ku ndwara yo kuva amaraso mu ishinya,mu byukuri hari abantu bamwe na bamwe usanga iyo bari gusukura amenyo cyangwa se barikurya nk’ibintu bikomeye bava amaraso mu ishinya.

Izere Pascal,Umuganga w’indwara zo mu kanwa mu bitaro bya Byumba

 Ese iyi ndwara iterwa ni iki?

Umuganga w’indwara zo mu kanwa mu bitaro bya Byumba , Izere Pascal avuga ko iyi ndwara ahanini iterwa n’umwanda.

Yagize ati:” indwara yo kuva amaraso mu ishinya iterwa no kutoza mu kanwa igihe cyose umaze kurya cyangwa kunywa,aho usanga ibiryo biba byasigayemo bigaburira za mikorobe zikora aside yica amenyo ikanangiza ishinya, “

Muganga Pascal akomeza avuga ko kwangirika kw’ishinya biba buhoro buhoro kandi ngo aho bitereye inkeke nuko akenshi umuntu aba atababara ,akazisanga iryinyo ryatangiye kunyeganyega bikabije kandi na za mikorobe zarinjiye mu mubiri kugeza naho zigeze mu  bice by’umubiri by’imbere nk’umutima.

Muganga Pascal yongeraho ko umuntu ufite ikibazo cy’imirire mibi ,umuntu ufite indwara zidakira nka SIDA,Diabete n’izindi nawe ashobora kuva amaraso mu ishinya mu gihe ari gusukura amenyo cyangwa igihe ariye ikintu gikomeye ahanini biterwa nuko ubwirizi bwe bw’umubiri buba bwaratangiye gucika intege.

Ese iyi ndwara irangwa ni iki?

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima kitwaJournal of Clinical PeriodontologyIbigaragaza ko umuntu arwaye indwara y’ishinya harimo:

  • Kuva amaraso mu ishinya
  • Kubyimba ishinya
  • Kubabara mu ishinya
  • Umwuka mubi mu kanwa
  • Kujegera amenyo
  • Kubabara igihe ari kurya ibintu bikomeye

Abashakakashatsi barimo Tomasi C, Wang HLL, Zitzmann N bagaragaje  ko iyi ndwara igiri ingaruka ku bice byo mu kanwa ndetse no ku buzima rusange bw’umuntu.

Muri izo ngaruka harimo kuba umuntu yakuka iryinyo biturutse ku kutita ku isuku yo mu kanwa.

Nkuko bigaragazwa n’abashakashatsi uburebure bwo kuva aho amenyo ari kugera ku mutima ni hagufi kandi ko amaraso atembera mu mubiri hose bitera ingaruka zitandukanye zirimo:

  • Inda ishobora kuvamo imburagihe
  • Ushobora kurwara indwara y’umutima bishobora kukuviramo urupfu
  • Kuva ku ishinya byongera ubukana bw’indwara ya Diabete

Izere Pascal avuga ko nubwo iyi ndwara yica ihoze kuyirinda bishoboka aho avuga ko koza mu menyo ukoresheje uburoso ,umuti w’amenyo n’amazi meza buri gihe uko umaze kugira icyo ufata ndetse no gusura umuganga w’amenyo nibura rimwe mu mezi atandatu.

Kurya imbuto,ndetse no kurya ibiryo bikungahaye kuri Calcium bigabanya ibyago byo kwandura indwara yo kuva ku ishinya (Parodontite)

Muganga Pascal asoza avuga ko kwirengagiza gusukura amenyo byumwihariko nyuma yo kugira ikintu ufata ugiye kuryama byongera cyane amahirwe yo kuba warwara iyi ndwara kuko ngo iyo umuntu aryamye amacandwe nk’amwe yoza mu kanwa mu buryo bwa karemano aba ahagaze bityo agaheraho asaba abantu kujya basukura mu kanwa mbere yo kuryama.

Umwanditsi:Munyarugendo Athanase/Igicumbinews.co.rw

Muganga w’indwara z’amenyo  mu bitaro bya Byumba Izere Pascal