Sobanukirwa inkomoko y’umunsi w’Asomusiyo

Buri tariki 15 Kanama, abakirisitu Gatolika bizihiza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, umunsi uzwi nka ’Asomusiyo’.

Umunsi wa Asomusiyo ukomoka muri Kiliziya y’ikubitiro (y’intangiriro) aho abakurambere ba Kiliziya bagiye bazirikana ku ibanga rya Mariya barebeye kuri Yezu wapfuye, akazuka, agasubira mu ijuru intumwa ze zimureba

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatulika birabyemeza.

Papa Piyo XII yameje ko Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru, avuga ko uko Imana itashoboraga kwemera ko Umwana wayo aheranwa n’urupfu, ni nako itari kwihanganira ko uwo yateguye mbere y’iremwa ry’ibisiza n’imisozi, ikamugira umuziranenge, yashangurwa n’urubori rw’urupfu. Gupfa ni imwe mu ngaruka z’icyaha. Bikira Mariya yanyuze mu rupfu nk’uko umwana we Yezu yarunyuzemo, hanyuma ajyanwa mu ijuru.

Papa yagize ati “Arangije ubuzima bwe hano munsi, Utasamanye icyaha Nyina w’Imana, Mariya uhora ari isugi, yatwawe mu Ijuru n’umubiri we na Roho ye. Ubu aganje mu ikuzo ry’Ijuru. Urupfu rwaburijwemo n’umutsindo. Rupfu we, ugutsinda kwawe kuri he? Urubori rwawe ruri he, wa Rupfu we? Koko rero, urubori rw’urupfu ni icyaha, naho ububasha bw’icyaha buturuka ku mategeko” (1Kor 15,54-56)”

Kiliziya yatangiye kwemeza ko Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru na roho ye n’umubiri we, guhera mu kinyejana cya kane. Ibyo abakiristu bemeraga mu magambo, byagizwe umunsi mukuru wemewe muri Kiliziya y’Iburasirazuba mu kinyejana cya karindwi.

Bawitaga umunsi mukuru wo Gusinzira kwa Bikira Mariya. Iryo zina ryageze muri Kiliziya y’Iburengerazuba rizanywe na Papa Serigiyo I (687-701), wakomokaga i Burasirazuba. Mu kinyejana cyakurikiyeho, nibwo hatangiye gukoreshwa izina tumenyereye rya Asomusiyo cyangwa se izamurwa.

Ihame ry’ukwemera rihamya ko Bikira Mariya yanjyanywe mu ijuru n’umubiri we na roho ye, ryatangajwe na Papa Piyo XII taliki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri iryo hame, hemezwa ko Bikira Mariya atagombaga gutegereza umunsi w’imperuka, kuko icyaha kitigeze kigira uruhare mu buzima bwe kuva asamwa.

Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi baturutse imihanda yose biganjemo abakirisitu Gatolika bakoranira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu Rwanda, mu kwizihiza Umunsi wa Asomusiyo.

Gusa kuri iyi nshuro nta ngendo nyobokamana ziri bubeho mu kwizihiza uyu munsi kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

@igicumbinews.co.rw