Social Mula agiye gutaramira abaturage ba Gicumbi
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Ukuboza 2024, rishyira tariki ya 01 Mutarama 2025, mu mujyi wa Gicumbi harabera ibirori bikomeye byo kwishimira kwinjira mu mwaka wa 2025. Ibi birori biratangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umuhanzi Social Mula, uzwi kandi akaba akomoka mu karere ka Gicumbi, ni we muhanzi mukuru uzasusurutsa abitabira ibi birori. Azafatanya n’abandi bahanzi b’inararibonye bakomoka muri aka karere.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, tariki ya 30 Ukuboza 2024, n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwateguye iki gikorwa, buvuga ko bwanatumiye ikipe ya Gicumbi FC kugira ngo yifatanye n’abaturage muri ibi birori.
Iryo tangazo rigira riti:
“Bitewe n’imikorere myiza n’imikoranire hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’ubuyobozi bw’ikipe byatumye musoza imikino ibanza muri aba mbere, turifuza ko mwaza tukifatanya muri ibi birori. Mbere y’ibirori, turifuza ko habaho ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’ubuyobozi bw’ikipe, guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h30) ku biro by’Akarere.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangaje kandi ko ibi birori birabera mu busitani bw’umujyi rwagati wa Gicumbi. Haraza kuba n’ibindi bikorwa birimo no guturitsa ibishashi by’umuriro (fireworks).
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire iyi nkuru kuri Igicumbi News Online TV: