South Africa:Abagera kuri 30 bamaze gupfa kubera imyigaragambyo
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yasabye abaturage kurwanya urugomo kubera imidugararo yavutse itewe n’ifungwa ry’uwahoze ari Perezida, Jacob Zuma ubu hari bamwe baguye muri izi mvururu nshya.
Urubyiruko bita “Amabuto” rwatangiye rwigaragambya ngo Zuma ntafungwe ariko ubu ibikorwa byarwo biteye inkeke
Abantu 30 bamaze gupfa naho abagera hafi kuri 800 batawe muri yombi kuva Zuma yakwishyikiriza Polisi mu Cyumweru gishize.
Amaduka amwe yarasahuwe n’inyubako zimwe ziratwikwa.
Abasirikare bitabajwe mu ntara ya Gauteng ndetse no mu Ntara Zuma avukamo ya KwaZulu-Natal.
Zuma yahamijwe n’Urukiko gusuzugura ubucamanza nyuma y’uko yanze gukorwaho iperereza kuri ruswa mu gihe yari ku butegetsi urukiko rutegeka ko afungwa amezi 15 gusa yarajurirye.
Usibye kuba yarafunzwe azira gusuzugura urukiko, Zuma arimo no kuburanishwa ku birego bya ruswa.
Zuma w’imyaka 79, ahakana kurya ruswa. Afite icyizere ko iki gifungo cyakurwaho n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga. Ariko inzobere mu mategeko zivuga ko amahirwe y’uko ibyo byabaho ari make.
Imidugararo yatangiye ari iyo kwamagana ifungwa rya Zuma, ariko ubu yakajije umurego ndetse iraguka ifata isura yo gusahora no gutwika.
Amashusho yo mu mujyi wa Durban, mu Ntara ya KwaZulu-Natal, agaragaza amaduka asahurwa akanangizwa ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bigatwikwa.
Mu mujyi wa Johannesburg, abasahura bagaragaye batwaye amateleviziyo, ibyuma byo gushyuhirizamo ibiryo (micro onde ) ndetse n’imyenda.
Ku Cyumweru abigaragambya bitwaje inkoni bagaragaye batambuka mu gace gakuru k’ubucuruzi ko mu Mujyi wa Johannesburg.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko urugomo rwagize ingaruka ku bikorwa byo gukingira Covid-19, aho ba nyiri amaduka amwe y’imiti bavuga ko aho gukingirirwa hasenywe haranasahurwa. Hari hamwe byabaye ngombwa ko hafunga imiryango kubera umutekano muke.
Abashyigikiye Jacob Zuma bavuga ko ibiri kumubaho ari ukumwibasira kwa politiki gukorwa n’inshuti za Ramaphosa zifite ubwoba ko yazashyira hanze amabanga yuyu Ramaphoza wahoze ari inshuti ye magara.