Sugira Erneste ntari mu bakinnyi 27 bahamagawe mu Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 27 bagomba kwitegura imikino ibiri ya Mozambique na Cameroon mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera Cameroon muri 2021.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2019 nibwo mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 27 barimo 11 bakina hanze azifashisha barimo umuzamu wa Police FC Habarurema Gahungu uri mu bakinnyi bataherukaga guhamagarwa ,Naho Sugira Erneste waherukaga guhesha itike Amavubi yo ku itabira CHAN ntiyahamagawe nyuma yuko ari mu bihano yahawe n’ikipe ye ya Apr Fc imuziza ko yavuze ko yiyumva cyane mu ikipe y’igihugu kurenza Apr Fc .

Abakinnyi bakina mu Rwanda baratangira umwiherero kuri uyu wa Gatatu nimugoroba, Tariki 7 Ugushyingo 2019 batangire imyitozo, abakina mu ikipe ya APR FC bakazasangayo abandi nyuma yo gukina umukino bafitanye na SC Kiyovu kuri uyu wa Gatanu naho abakina hanze bakazagenda bagera mu gihugu guhera kuri uyu wa Kane basanga abandi mu mwiherero mu rwego rwo kwitegura neza imikino.

Abakinnyi baturuka hanze barimo Muhire Kevin , Ally Niyonzima na Mvuyekure Emery baragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Tuyisenge Jacques na Rwatubyaye Abdoul bazagera i Kigali tariki 7 Ugushyingo, Hakizimana Muhadjiri , Nirisarike Salomon na Bayisenge Emery bazagera i Kigali tariki 8 Ugushyingo, Kagere Medie na Sibomana Patrick bazagera i Kigali ku ya 9 Ugushyingo ndetse na Bizimana Djihad uzava mu bubiligi agakomereza i Maputo aho azahurira n’abandi atabanje kunyura mu Rwanda.

Amavubi azakina na Mozambique tariki 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroon nyuma y’iminsi 3 tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Itsinda rya 6 Amavubi abarizwamo ririmo kandi ikipe ya Cape Verde, Mozambique na Cameroon.

Imikino y’igikombe cy’Africa izabera mu gihugu cya Cameroon mu mpeshyi ya 2021, ikipe izaza ku mwanya mwiza itari Cameroon izabona itike yo kujya muri iyi mikino ya nyuma. Bivuga ko itike 1 izava hagati y’ikipe izitwara neza muri ibi bihugu 3 ukuyemo Cameroon ifite tike nk’igihugu kizakira.

ABAKINNYI BAHAMAGAWE BOSE 

Abazamu: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Mvuyekure Emery (Tusker , Kenya) na Habarurema Gahungu (Police FC).

Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike salomon (Pyunik FC , Armenia), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh) na Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC).

Abo Hagati: Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt), Niyonzima Olivier Sefu (Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Ally (Al- Bashaer Club, Oman), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali) na Manishimwe Djabel (APR FC).

Ba Rutahizamu: Kagere Medie (Simba Sports Club, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club), Iyabivuze Osee (Police FC), Mico Justin (Police FC) , Usengimana Danny (APR FC) na Sibomana Patrick (Yanga Africans).

Abatoza: Mashami Vincent (Umutoza Mukuru), Habimana Sosthene (Umutoza wungirije), Seninga Innocent (Umutoza wungirije), Higiro Thomas (Umutoza w’abazamu), Niyintunze Jean Paul (Umutoza wo kongera imbara), Nuhu Assouman na Rutamu Patrick (Team Physio), Rutayisire M Jackson (Team Manager), Baziki Pierre na Munyaneza Jacques (Kit Manager).

@igicumbinews.co.rw