Sugira k’umukino we wa mbere yahise ahesha Rayon Sports intsinzi
Igitego cya Sugira Ernest winjiye mu kibuga asimbuye gisheje Rayon Sports amanota 3 ku mukino w’umunsi wa 16 batsinzemo Gasogi United 1-0 mu mukino wabereye kuri stade Regional Nyamirambo.
Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino ifite inkuru nziza nyuma y’uko mukeba, APR FC yari yaraye inganyije na AS Kigali 0-0, yashakaga gutsinda uyu mukino ubundi ikagabanya ikinyuranyo cy’amanota iyirusha.
Ni umukino wari uryoheye ijisho, amakipe yombi yahererekanyaga ndetse akagerageza gusatira.
Ku munota wa 17 Kakule Mugheni Fabrice yahushije igitego nyuma yo gusigara arebana n’umunyezamu ariko yashota ukanyura hanze gato y’izamu.
Ku munota wa 20, Rayon Sports yongeye gusatira ariko umupira Yannick yatereye mu rubuga rw’amahina bawukuramo.
Rayon Sports yari yakomeje kurusha Gasogi United, ku munota wa 39 yongeye kubona amahirwe ariko Maxime ashose unyura hanze gato y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Rayon Sports yatangiranye impinduka igice cya kabiri ikora impinduka, Iranzi Jean Claude yahaye Sugira Ernest umwanya, uyu rutahizamu akaba ari intizanyo ya APR FC muri iyi kipe akaba ari n’umukino we wa mbere yakiniraga Rayon Sports.
Ku munota wa 54, Kimenyi Yves yakuyemo igitego cyabazwe, wari umutwe Tidiane Kone yamuteye kuri kufura yari itewe na Manace.
Sugira Ernest wari winjiye mu kibuga asimbuye, yatsndiye Rayon Sports igitego cya mbere ku munota wa 56 n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Rutanga Eric.
Ku munota wa 78 Maxime yahaye umwanya Ciza Hussein. Ku munota wa 80, Amran yasimbuye Kakule.
Gasogi United yakomeje gushaka uko yakwishura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Sunrise FC 2-2 Police FC, Musanze FC 2-1 AS Muhanga, Gicumbi FC 1-2 Marines.
Mu mikino yaraye ibaye, APR FC yanganyije na AS Kigali 0-0, Kiyovu Sports inganya na Etincelles 0-0, Mukura VS itsindira Espoir FC i Rusizi 2-1, ni mu gihe Heroes FC yatsinzwe na Bugesera FC 1-0.
Gutsinda uyu mukino Rayon Sports yahise ifata umwanya wa 2 n’amanota 34, APR FC ya mbere ikagira 37 mu gihe Police FC ari iya 3 n’amanota 33.
11 babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports: Kimenyi Yves (GK.1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba (C.3), Iragire Saidi 2, Ndizeye Samuel 25, Nizeyimana Mirafa 8, Mugheni Kakule Fabrice 27, Omar Sidibé 9, Iranzi Jean Claude 21, Sekama Maxime 24, Bizimana Yannick 23
Gasogi United: Cuzuzo Aimée Gaël (GK.1), Yamini Salumu 11, Ndabarasa Trésor 3, Aimable Kwizera 15, Kazindu Guy Bahati (C.6), Byumvuhore Trésor Wanyama 8, Kaneza Augustin 9, Heron Scarla 5, Manace Mutatu 10, Muganza Isaac 7, Tidiane Kone 18
@igicumbinews.co.rw