Sugira yavuze k’umukobwa wamusabye kumutera inda nyuma yuko atsinze igitego

Rutahizamu wa Rayon Sports,Sugira Ernest yanze kuvuga byinshi ku busabe bw’umuhanzikazi Noella Izere wamusabye ko yamutera inda bakabyarana nyuma y’aho uyu mukinnyi yari amaze gufasha u Rwanda gutsinda Togo muri CHAN 2020.

Mu ijoro ryo kuwa 26 Mutarama 2020,nibwo Rutahizamu Sugira Ernest usanzwe azwiho gukora ibitangaza mu ikipe y’igihugu “Amavubi”, yatsinze igitego cyagejeje u Rwanda muri ¼ cy’irushanwa rya CHAN 2020 mu mukino batsinzemo Togo ibitego 3-2 .

Igitego cya 3 Sugira Ernest yatsinze cyashimishije Abanyarwanda benshi bituma bamwe mu banyakigali bava muri Guma mu rugo birara mu mihanda bishimira intsinzi karahava.

Abatashoboye kwirara mu mihanda,bagiye ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Instagram bagaragaza ibyishimo byabo aho n’abadasanzwe bazwiho gukunda umupira bagaragaje ko “Amavubi” yabashimishije by’umwihariko Sugira Ernest.

Mu rwego rwo gushimira Sugira, abafite inka bazitanze, abandi batanga icyo bafite ariko Umuhanzikazi witwa Noella Izere yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yifuza ko Sugira amutera inda.

Abinyujije kuri Twitter,Noella Izere yatunguye abantu asaba Sugira Ernest ko yazamutera inda, ati” Basi uzantere inda”.

Mu kiganiro Sugira Ernest yagiranye n’urubuga rwa You Tube rwa Rayon Sports, yavuze ko atarabona umwanya uhagije wo kureba ubutumwa bwose yandikiwe n’Abanyarwanda bishimiye igitego yatsinze Togo.

Ati “Ntabwo ndabona umwanya uhagije wo kujya ku mbuga nkoranyambaga ngo ndebe gusa bimwe na bimwe inshuti zanjye zirabinyereka.”

Abwiwe ko hari n’uwamusabye umwana [kumutera inda], Sugira wabanje guseka ndetse akihanagura mu maso, yagize ati “Ntabwo mbizi.”

Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, yumvikana hagati aho abwira Sugira ati “Umwana ni umugisha.”

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, baganiraga, yongeye kumubaza ati “Uramumwimye?”, Sugira asubiza ati “Oya, nta kintu ntangaje, mpisemo kwifata.

Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane, ngo ugire ikintu ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.”

Abwiwe ko uwabimusabye yabyemeye, Sugira yagize ati “Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi [niba tuzabonana].”

Sugira Ernest ni intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports gusa hari amakuru avuga ko uyu rutahizamu yifuzwa n’ikipe yo muri Jordanie ndetse yemeje ko hakiri ibiganiro hagati ye nayo.


Umuhanzikazi Noella Izere wasabye Sugira ko babyarana

@igicumbinews.co.rw

About The Author