Sunny wakoranye indirimbo ‘Kungola’ na Bruce Melody yambariye ubusa ku mbugankoranyambaga

Umuhanzikazi Sanny Dorcas uri muri Kenya, yatunguranye ubwo yarimo aganira n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, avanamo imyambaro yose yerekana ubwambure bwe benshi batangira gukeka ko yabikoreshejwe n’ubusinzi.

Ni ibintu byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 ubwo uyu muhanzikazi yabwiraga abamukurikira ko agiye kuganira na bo imbonankubone ku rubuga rwa Instagram ibyo bita “Instagram Live”, benshi bahita bitegura kumukurikira.

Ubwo yahagararaga imbere ya telefone ye yifata amashusho, yari afite ikirahure mu ntoki bigaragara ko yarimo anywa inzoga itarahise imenyekana ubwoko bwayo, maze atangira kuganiriza abantu ababwira ko yumva akeneye kwishima no kubashimisha, akajya anyuzamo akabyina zimwe mu ndirimbo nyarwanda harimo n’izo yakoze nka “Kungola” na Property”.

Ubwo yageraga ku ndirimbo Property, yatunguye abantu, atangira kumanura ipantaro yari yambaye, asigarana akenda k’imbere, akuramo n’agashati yari yambaye abantu babirebaga barumirwa batangira kumwandikira ubutumwa bugira buti “Kuramo byose utwiyerekere”.

Sanny wari ukiri kunywa ku kirahure ntabwo yazuyaje, yahise yisukaho cya kirahure cy’inzoga atangira kuyisiga umubiri wose, ageze ku bice by’ibanga akuramo akenda kari kabihishe (ntitwashimye kubyerekana hano) akomeza kwisiga za nzoga mu buryo abasore bise “Gushotorana”.

Yamaze umwanya munini akora ibi bintu bituma ubwambure bwe butangira gukwiragira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamwoherereza ibitekerezo bigira biti “Tubabajwe n’umwana wawe uzakura agasanga wakoze ibiteye isoni” hakaba n’abamubwira bati “ibyo ukoze ntabwo bikwiye umwari w’umunyarwandakazi”.

Icyakora hari na benshi bamurebaga bamwogagiza bamubwira ko bishimiye kuba babonye ubwambure bwe, bamusaba gukomeza kububereka.

Ubwo yajyaga kurangiza iki kiganiro cy’imbonankubone, yagize ati “Telefone yange igiye kuzima ngiye guhagarika Live, ariko mwakoze kwitabira” akomeza agira ati “Abanyarwanda muravuga, ntegereje ibyo mugiye kumvugaho. Umubiri ni uwanjye, na Instagram ni iyanjye muvuge ibyo mushaka. Umuntu abaho rimwe gusa kandi mu buzima ngomba kwishimisha uko mbishaka”.

Sanny ni umuhanzikazi wakunze kugaragaza udushya mu mibereho y’ubuhanzi bwe, benshi bagahuza udushya yakoraga no gushaka kumenyekana. Kuri ubu atuye mu gihugu cya Kenya aho akorera imirimo ye y’ubucuruzi, agakunda kuza mu Rwanda kureba imitungo ye harimo n’amazu aherutse kuzuza mu gace ka Kagugu ahazwi nka Sanny Apartments.

@igicumbinews.co.rw