Sunrise FC yatsindiye AMAGAJU FC ku kibuga cyayo

Sunrise FC, yo mu ntara y’Iburasirazuba yacyuye amanota atatu, iyakuye kuri Stade ya Nyagisenyi yo mu karere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo.

Ni mu mukino wa shampiyona y’icyiro cya kabiri mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, Aho yari yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, watangiye saa munani z’amanywa.

Umva ibyo impande zombi zari zatangaje mbere:

Ikipe ya Sunrise FC, nubwo yari yakiriwe I Nyagisenyi yaje kwitwara neza kuko yacyuye amanota atatu nyuma yuko itsinze Amagaju igitego kimwe ku busa.

Ni igitego Sunrise FC, yabonye mu minota cumi n’itanu ya mbere ndetse kiza no kuyifasha kugera ku munota wa nyuma Amagaju FC, yananiwe kucyishyura.

Seniga Innocent, nkuko yari yabitangarije Igicumbi News ko icyamujyanye muri Sunrise atari gutembera mu cyiciro cya kabiri, yaje kubigaragaza nyuma yo gukura amanota atatu I Nyagisenyi kuko avuga ko intego ye ari kujyana ikipe mu cyiciro cya mbere.

Umunsi wa Gatandatu wa shampiyona Amagaju azerekeza I Kirehe gukina na Kirehe FC, mu gihe Sunrise FC izaruhuka.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: