Super Cup: Nyuma yumwiryane umaze iminsi muri Rayon Sports yongeye gutakaza igikombe

Abakinnyi ba As Kigali bishimira igikombe batwaye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Ukwakira, kuri Stade Amahoro, hakiniwe umukino w’Igikombe kiruta ibindi (Super Cup), AS Kigali igitwara itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Ni umukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro by’umwaka ubanziriza shampiyona nshya.
Ku isaha ya saa 15h00’ rwari rwambikanye hagati yazo zombi, baharanira gutwara igikombe na miliyoni 5Frw.

As Kigali yatangiye ishaka kuba yafungura amazamu mbere, dore ko ari umukino wa mbere kapiteni wayo Niyozima Haruna yari akinnye mu murushanwa akinirwa imbere mu gihugu.

Ku munota wa 7’ As Kigali yabonye corner, yatewe na Bishira Latif maze umupira Kimenyi Yves arawufata.
Ku munota wa 12 Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya mbere, nyuma y’uko kapiteni wayo Eric Rutanga asigaranye n’umunyezamu wa AS Kigali, Ndayishimiye Eric bita Bakame akarokora izamu rye.

Rayon Sports yacaga amarenga ko ishaka igitego nyuma yo kugera imbere y’izamu inshuro zirenga eshatu, ariko ntibigire umusaruro bitanga, ku munota wa 29’ Iradukunda Eric bakunda kwita Radu yahereje neza umupira Jules Ulemwungu wari uhagaze neza, ahita atsinda igitego cya mbere biba 1-0.

Abafana bahagutse bakoma amashyi bamaze kumenyerwa, bizera ko ahari batsinda byinshi As Kigali.
Ibyishimo bya Rayon ntibyamaze umwanya, nyuma y’iminota ibiri gusa, SSentongo Farouq Saifi yatsindiye AS Kigali biba 1-1. Igitego cya kabiri cyatsinzwe cya As Kigali na cyo nticyatinze, Allogho Mba Martel ku munota wa 35’ yari azinyeganyeje, biba 2-1.

Igice cya mbere cyaje kurangira As Kigali iri imbere ya Rayon Sports kuri 2-1.
Abakinnyi bagarutse mu kibuga gukina iminota 45 ya nyuma, Rayon Sports, ikina ishaka kwishura, As Kigali yo ikina yugarira cyane igacungira ku mipira y’imiterekano.

Umutoza wa Rayon Sports, Janvier Martinez abonye ko As Kigali imurusha hagati, yakoze impinduka avanamo Oumar Sidibe yijizamo Olokwei Commodore.

Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ariko umupira Michael Sarpong awutera mu ntoki za Ndayishimiye Eric.

Izindi mpinduka zakomeje kuri Rayon, Jules Ulimwengu wavuye mu kibuga yitotomba asimbuzwa Bizimana Yannick.
Bizimana Yannick yinjiye mu kibuga ahindura ibintu, barusha As Kigali, dore ko abakinnyi bayo bamyuzagamo bakaryama, mu rwego rwo gutinza umukino.

Iminota 90 y’umukino yarangiye ari As Kigali ikiryamye ku gitego yarushaga Rayon Sports. Mu minota itandatu y’inyongera hafi ku isegonda rya nyuma Bizimana Yannick yahereje umupira Rutanga Eric (umaze iminsi ushinjwa kuba umugambanyi muri Rayon Sports), atsinda igitego ahinyuza ababivuga, biba 2-2, hiyambazwa penaliti.

Rayon Sports yinjije penaliti imwe mu izamu izindi zivamo

Rayon Sports yabanje gutera Penaliti, Sarpong Michel atera iya mbere umunyezamu Bakame Eric arayifata. Ntamuhanga Tumayine wa As Kigali, yabimburiye bagenzi be ateye umupira ujya mu izamu.

Rugwiro Herve, yateye penaliti ya kabiri ya Rayon, arayinjiza.
Haruna Niyonzima, atera iya kabiri ku ruhande rwa As Kigali, umunyezamu Kimenyi Yves ayikoraho ariko ijya mu izamu bituma As Kigali igira penaliti 2-1.
Yanick Bizimana yaje gutera penaliti ya gatatu ku ruhande rwa Rayon Sports, na Umunyezamu Bakame umaze iminsi yitwara neza ayikuramo.

Benedata Janvier wa As Kigali ni we wateye penaliti ya gatatu ya As Kigali, umunyezamu Yves Kimenyi akora iyo bwabaga ayikuramo.

Mugisha Gilbert wa Rayon Sports yagiye gutera penaliti ya kane atenguha cyane abafana n’umunyezamu Kimenyi, umupira awutera kure cyane y’izamu.
As Kigali yahise izamuka cyane, umukinnyi Reymond atera penaliti ya nyuma ya kane arayinjiza ziba 4-1. As Kigali ihita itwara igikombe gifungura imikino ya shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda izatangira ku wa gatanu tariki 4 Ukwakira.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanjemo:

Kimenyi Yves 1, Iradukunda Eric 14, Iragire Saidi 2, Habimana Hussein 20, Rugwiro Herve 4, Rutanga Eric (C, 3), Nshimiyimana Amran 5, Oumar Sidibe 9, Iranzi Jean Claude 21, Michael Sarpong 19 na Jules Ulimwengu 7.

Abakinnyi 11 ba As Kigali babanjemo:

Ndayishimiye Eric 18 (Bakame), Benedata Janvier 10, Bishira Latif 5, Songayingabo Shaffy 26, Ishimwe Cristian 6, Ntamuhanga Tumaini 12, Nsanimana Eric (Zidane) 30, Kalisa Rachid 19, Niyonzima Haruna (C,8), SSentongo Farouq Saifi 9 na Allogho Mba Martel 17.

Abakinnyi ba As Kigali bishimira igikombe batwaye

@igicumbinews.co.rw