Syria: Habonetse icyobo rusange cyajugunywemo imirambo irenga 100,000

Muri Syria hakomeje kugaragara ibyobo byajugunywemo imirambo

Imva nshya ziri kugaragara hirya no hino muri Siriya nyuma yo gukuraho ubutegetsi bwa Bashar al-Assad, ukurikiranyweho ibyaha by’iyicwa ry’abantu batagira ingano.

Icyobo rusange gishobora kuba kirimo imibiri y’abantu bagera ku 100,000 yabonetse hafi y’umurwa mukuru wa Siriya, Damasiko, mu gihe guverinoma nshya y’inzibacyuho yiyemeje gushyikiriza ubutabera abakoze ibyaha byibasira ikiremwamuntu ku ngoma ya Perezida Bashar al-Assad wakuwe ku butegetsi.

Ni mu gace ka al-Qutayfah, mu ibilometero 40 mu majyaruguru y’umurwa mukuru, ni hamwe mu hantu hamaze kuboneka imva rusange nyinshi mu gihugu nyuma y’iherezo ry’ubutegetsi bw’imyaka myinshi bw’umuryango wa al-Assad.




Imva rusange 12 zabonetse kandi mu majyepfo ya Siriya. Aho hamwe, habonetse imibiri 22 y’abagore n’abana bagaragazaga ibimenyetso by’uko bishwe barashwe cyangwa bakorewe iyicarubozo.

Al-Assad na se Hafez, wamusimbuye ku mwanya wa perezida akaza gupfa mu 2000, bashinjwa kwica abantu amagana y’ibihumbi binyuze mu iyicwa ry’abantu ridakurikije amategeko, harimo no mu magereza ateye ubwoba ya Siriya.

Ugur Umit Ungor, umwarimu w’inyigisho zerekeye jenoside muri Kaminuza ya Amsterdam, yabwiye Al Jazeera ko “imva rusange yateguwe” yabonetse i al-Qutayfah ari “ikimenyetso cy’imashini y’ubwicanyi y’ubutegetsi bwa Assad.”

Icyumweru gishize, Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, wasuye agace ka Tadamon mu majyepfo ya Damasiko, aho wabonye imibiri y’abishwe bagaragaza ibimenyetso by’uko bishwe barashwe. Uyu muryango ukorera i New York wasabye ubutegetsi bwa Siriya bw’inzibacyuho kubika ibimenyetso bifatika ku bwicanyi bwabereye mu gihugu hose.

Umugaba mukuru w’ingabo z’ubutegetsi bushya, Ahmed al-Sharaa, yabwiye Al Jazeera ko abakoze ibyaha ku baturage ba Siriya cyangwa abafashije al-Assad gukora ibyo byaha bose bazagezwa imbere y’ubutabera.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author