Tanzania: Abashoferi b’amakamyo b’abanyarwanda barimo guhohoterwa na bagenzi babo b’abanya-Tanzania

Ahagana saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ikivunge cy’abanya-Tanzania, biganjemo abatwara amakamyo n’ababafasha, biraye mu bashoferi b’abanyarwanda bari baparitse ahitwa Benako, barabirukana ngo basubire iwabo ndetse bafunga n’umuhanda ku buryo abajyaga Dar es Salaam bose basubiye inyuma.

Umwe mu bashoferi wari uvanye umuzigo i Dar es Salaam, yabwiye IGIHE ko imvano y’iyi myigaragambyo ari uko u Rwanda rwateguye uburyo abashoferi b’amakamyo baturuka hanze bajya bagarukira ku mupaka ntibagere mu gihugu, imodoka zabo zigatwarwa n’abandi bakazigeza aho zipakururira.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko ubwiyongere bw’abanduye Coronavirus mu batwara amakamyo n’ababafasha bukomeje kuzamuka yaba mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba yose. Gusa abanya-Tanzania ntabwo bigeze babyishimira.

Uwo mushoferi waganiriye yavuze ko ibi bikorwa by’urugomo byatangiriye ahantu bari bageze hitwa Benako, mu bilometero nka 12 uvuye ku mupaka wa Rusumo.

Ati “Imodoka bazikubise inkoni uwo babona bamukubita, ni njye bahereyeho bankubise inkoni ebyiri nyinjiramo nyatsa ntareba ndiruka, ubu abanyarwanda twese baradushushubikanye. Ni nk’imodoka zirenga 80 ubwo izindi zajyaga isafari nazo zikatiye aho, bafashe ikamyo yabo bayitambika mu muhanda hagati”.

Akomeza avuga ko imodoka zajyaga Dar es Salaam zahise zikatira aho kuko abanya-Tanzania, bafashe ikamyo bayitambika mu muhanda ku buryo nta muntu wemerewe kuharenga kereka nk’ivatiri itwaye umurwayi ni yo basigiye akayira gato.

Ati “Ubu turi umurongo umwe dutaha yaba abagendaga n’abatahaga twese duhise dufata umurongo umwe turi gutaha”.

Avuga kandi ko hari imodoka zakubiswe amabuye zimeneka ibirahuri ubwo bazishushubikanaga bazisubiza mu Rwanda.

Muri amwe mu mashusho Igicumbi News yabonye, Abanya-Tanzania bavuga ko nta cyizere bafite cyo guha imodoka zabo abandi bantu, bakifuza ko bajya baherekezwa na polisi bakageza ibicuruzwa aho babijyanye bagapakurura bagasubirayo.

Umwe mu bashoferi b’abanya-Tanzania, muri ayo mashusho agira ati “Baravuga ngo abanya-Tanzania bafite Coronavirus, kuki badasubira iwabo ngo bagumeyo.”

Mugenzi we akomeza agira ati “Twafunze umupaka ngo zitagenda. Twavuze ko imodoka y’u Rwanda ipakiye umuzigo, ibyo kurya bigiye mu Rwanda, igume hano kugira ngo abanyarwanda babure ibyo kurya hanyuma leta ibibone. Twe tumaze hano iminsi itanu imodoka zacu zarambutse, kuki tutajyana na zo?”.

Uretse imodoka basanze aho Benako yaba izavaga Dar es Salaam n’izajyagayo zose zigahita zisubira mu Rwanda, izirimo guturuka muri Tanzania, zirimo guhita zifatirwa aho bashyize bariyeri.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera, Robert Bapfakurera, avuga ko ibi bikorwa bifitanye isano n’ingamba u Rwanda ruherutse gufata zo kwimurira gasutamo ku mupaka mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ryari rimaze gufata indi ntera mu batwara amakamyo.

Ati “Ndatekereza ko ari uko abanya-Tanzania batigeze bashaka kumva gukurikiza amabwiriza mashya cyangwa ari uko hakiri kare ko abantu bumva ubwo buryo bushya, barumva bikomeye guha amakamyo yabo abashoferi b’abanyarwanda”.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo iherutse gutangaza ko hari ingamba zafashwe mu gutwara ibicuruzwa kandi hirindwa n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, yavuze ko hatekerejwe ku modoka usanga zizanye ibicuruzwa hano mu Rwanda, byaba ibijyanye na peteroli, ibiribwa, amafumbire n’ibindi byose biza mu gihugu.

Ati “Ku mupaka twahubatse ububiko, ubu hariya dufiteyo Magerwa, dufiteyo ahakorera ibigo bya Bolloré na Dubai Port World, bagiye bagira ububiko n’aho bakorera.”

Kugira ngo ibyo bishoboke, Leta yafashe ubutaka bwa hegitari 7.5 ku Rusumo mu Karere ka Kirehe, bwubakwaho gasutamo ifite n’ububiko bw’ibicuruzwa bukoreshwa n’ibyo bigo bizobereye muri ako kazi, hubakwa nibura kuri hegitari eshanu.

Muri ubwo buryo, ibyo bigo bipakurura ibicuruzwa bikanyuzwa mu nzira zose ziteganywa cyangwa niba ari kontineri zibikwa, hakaba n’ibindi bidapakururwa nka peteroli, igomba gukomeza ikajya mu bigega byagenwe.

Minisitiri Gatete yavuze ko mu buryo bwateganyijwe, nko ku mizigo idapakururirwa ku mupaka, nyirawo agomba guteganya umushoferi wo mu gihugu, ari na we uwinjirana mu Rwanda, awakiriye ku mupaka.

Minisitiri Gatete yakomeje ati “Wa wundi utarwaye mu by’ukuri banapimye, imodoka yahagera, ikintu kibanza ni ukuyitera umuti kuko hari abaganga, imodoka yose igaterwa umuti, noneho umushoferi uvuye mu Rwanda akabitwara, ibintu akabizana hano i Kigali, yarangiza imodoka akayisubizayo.”

Ibicuruzwa bikeneye gupakururwa nabyo imodoka zibanza guterwa imiti, bigapakururwa hakaza izindi modoka zijya kubitunda zibijyana i Kigali n’ahandi. Niba ikamyo igomba gusubira i Dar Es Salaam kuzana ibindi bicuruzwa, ikatira ku mupaka n’umushoferi wayo itinjiye mu gihugu.

U Rwanda kandi rwemeye ko uretse kuba abashoferi bategereje imodoka zabo bashyirwa ahantu hamwe hagenwe, ababishaka bashobora gusubira muri Tanzania, imodoka zabo zahindukira bakajya kuzifata.

Ku modoka zinyura mu Rwanda zigiye mu bihugu by’abaturanyi nka RDC cyangwa u Burundi, polisi iraziherekeza ikazivana ku mupaka kugeza zigeze aho zijya.

@igicumbinews.co.rw

About The Author