Tanzania: Amayobera ku ndwara yadutse aho abantu barimo gupfa baruka amaraso

Muri Tanzaniya bahangayikishijwe n’indwara itaramenyekana yadutse mu ntara ya Mbeya iherereye mu majyepfo y’icyo gihugu, aho kugeza ubu imaze guhitana abantu 10 bafashwe baruka amaraso.

Meya w’Akarere ka Chunya gaherereye muri iyo ntara, Weston Mpyila, yatabaje Leta y’icyo gihugu ko yagira icyo ikora mu maguru mashya, kuko bishoboka ko iyo ndwara yaba yandura, ndetse ko nyuma y’uko yishe abarenga 10, imaze gufata n’abandi bagera kuri 50.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko ibi byamenyekanye tariki 5 Gashyantare mu nama yari yahuje abayobozi b’uturere muri Mbeya, maze Umuyobozi wa Chunya akababwira ibyago biri kwibasira abaturage bo mu karere ayoboye, bibaza niba guverinoma ya Tanzaniya hari icyo ibiziho.

Ukuriye abaganga muri Chunya, Festa Kisandu yavuze ko ikibazo cy’iyi ndwara iri gusakara kigiye gushakirwa umuti, kuko bateguye itsinda ry’abaganga rigiye gukora iperereza ryimbitse kuri iki cyorezo cyadutse.

Ibi byago bije muri iki gihugu nyuma y’uko Perezida wacyo, John Pombe Magufuli, akomeje kwinangira ku cyorezo cya Coronavirus avuga ko ntakiri mu gihugu cye, nyamara hari ibimenyetso y’uko nacyo kiri kwica abantu umusubirizo, gusa nta bushakashatsi na bumwe buragaragaza ko iki cyorezo gishya gifite aho gihuriye na COVID-19.

 

Akarere ka Chunya gaherereye mu Ntara ya Mbeya muri Tanzaniya kibasiwe n’indwara itaramenyekana ituma abantu bapfa baruka amaraso

@igicumbinews.co.rw