Tanzania: John Pombe Magufuli yasezeweho
Ni umuhango witabiriwe n’ingeri zose uhereye ku Mukuru w’Igihugu wasimbuye Magufuli, Samia Suluhu Hassan, umugore wa nyakwigendera, abo mu muryango we n’abandi biganjemo abaturage basanzwe.
Perezida Samia ni we wabanje kunamira umurambo wa Magufuli yabereye Visi Perezida mu myaka itanu irenga, nyuma Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa, akurikiraho hamwe n’abandi bayobozi.
Abandi bantu bakomeye muri Tanzania na bo bunamiye umurambo wa Magufuli barimo Maria Nyerere, umugore wa Julius Nyerere wayoboye Tanzania.
Byari agahinda muri stade yose, abantu bari barize yaba abakuru n’abato kimwe n’abandi b’ingeri zinyuranye. Hari ababyeyi bananiwe kwihangana bafatwa n’ihungabana ku buryo bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubufasha bwisumbuyeho.
Magufuli yaguye mu bitaro byitwa Mzena ku wa 17 Werurwe mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yari ari kwitabwaho kuva ku wa 14 Werurwe 2021. Yishwe n’indwara z’umutima yari amaranye imyaka 10.