Tanzania: John Pombe Magufuli yasezeweho

Ibihumbi by’Abanya-Tanzania bahuriye kuri Stade yiswe Uhuru mu Mujyi wa Dar es Salaam mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku wari Perezida wabo, Dr John Pombe Magufuli witabye Imana azize uburwayi ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.

Ni umuhango witabiriwe n’ingeri zose uhereye ku Mukuru w’Igihugu wasimbuye Magufuli, Samia Suluhu Hassan, umugore wa nyakwigendera, abo mu muryango we n’abandi biganjemo abaturage basanzwe.

Perezida Samia ni we wabanje kunamira umurambo wa Magufuli yabereye Visi Perezida mu myaka itanu irenga, nyuma Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa, akurikiraho hamwe n’abandi bayobozi.

Abandi bantu bakomeye muri Tanzania na bo bunamiye umurambo wa Magufuli barimo Maria Nyerere, umugore wa Julius Nyerere wayoboye Tanzania.

Byari agahinda muri stade yose, abantu bari barize yaba abakuru n’abato kimwe n’abandi b’ingeri zinyuranye. Hari ababyeyi bananiwe kwihangana bafatwa n’ihungabana ku buryo bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubufasha bwisumbuyeho.

Magufuli yaguye mu bitaro byitwa Mzena ku wa 17 Werurwe mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yari ari kwitabwaho kuva ku wa 14 Werurwe 2021. Yishwe n’indwara z’umutima yari amaranye imyaka 10.

 

Magufuli yapfuye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru azize indwara z’umutima

 

Isanduku ya Magufuli yari imbere ahasomewe igitambo cya misa

 

Ababyeyi kwihangana byabananiye maze basuka amarira

 

Perezida Samia Suluhu Hassan asezera Magufuli yasimbuye

 

Ntibarumva ko Magufuli bakundaga atakiri kuri iyi Si

 

Agahinda kari kose ku maso y’abari bitabiriye

 

Abasirikare benshi bari bitabiriye uyu muhango wo gusezera ku wari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo

 

Amarira yari yose muri Uhuru Stadium ku bantu ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye uyu muhango
@igicumbinews.co.rw