Tanzania: Meya yasabye abitabiriye inama gukuramo udupfukamunwa mbere yuko ayitangiza

Muri Tanzaniya Meya wo mu karere ka Moshi Juma Raibu yasabye abari bitabiriye inama yari ayoboye kubanza gukuramo udupfukamunwa, ngo atangize inama yari yabaye kuwa 28 Mutarama igamije kwiga kw’ikoreshwa ry’ingengo y’imari.

Mbere yo gutangiza inama yabanje gusaba abayobozi bagenzi be n’abandi bantu bari bambaye udupfukamunwa kudukuramo ngo kuko muri aka karere nta Coronavirus iharangwa.

Yagize ati “Mbere yo gutangiza inama yacu nashakaga gusaba abambaye udupfukamunwa bose guhaguruka. Mukuremo udupfukamunwa twanyu, akarere kacu karatekanye, ni njye Meya kandi nta gapfukamunwa nambaye mwe mutwambaye, bishatse kuvuga ko mwikunda cyane kurushaho ?”

Nyuma y’iri jambo The Citizen yatangaje ko abari bambaye udupfukamunwa bose bahise badukuramo, inama ibona gutangira.

Hashize igihe kinini Tanzania itangaza ko yabashije guhashya COVID-19 ndetse Perezida w’iki gihugu, Dr John Pombe Magufuli, aherutse kuburira abakora mu nzego z’ubuzima, abasaba kujyana gake ibijyanye n’urukingo rw’iki cyorezo ngo kuko Abanya-Tanzania atari imbeba zo kurugeragerezwaho.

@igicumbinews.co.rw