Tanzania: Umudepite bamusanzemo Coronavirus mu gihe imirimo y’inteko ikomeje
Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Tanzania bamusanzemo Coronavirus bituma benshi barushaho gusaba ko imirimo y’Inteko yo kwiga ingengo y’imari ihagarikwa.
Atavuze izina ry’uwo munyapolitiki, uwungirije umukuru w’Inteko Tulia Ackson yavuze ko uwo mudepite aheruka mu mujyi wa Dar es Salaam, ko ashobora kuba ariho yavanye iyi virus.
Bwana Ackson yaburiye bagenzi be kwirinda kujya muri uyu murwa mukuru w’ubucuruzi ubu ufatwa nk’izingiro rya coronavirus muri Tanzania.
Imirimo y’inteko yatangiye mu byumweru bitatu bishize nubwo yitabirwa n’abadepite bacye ugereranyije n’abasanzwe, abandi bagakoresha ‘video conference’.
Mu minsi ishize, umukuru w’iyi nteko Job Ndugai yaharaniye ko iterana avuga ko nubwo hari icyorezo, imirimo ya ngombwa cyane mu gihugu igomba gukomeza.
Kimwe na Perezida John Magufuli, Bwana Ndugai ntiyemeranya n’ingamba zikomeye zo guhagarika ubuzima busanzwe (lockdown) , zafashwe mu bihugu bitandukanye ku isi na bimwe muri Afurika.
Icyo gihe yagize ati: “Ntabwo twakora gusa ibyakozwe n’ibihugu by’iburayi. Biragoye cyane…twakwica abantu bacu. Hari abatunzwe no guca inshuro, bityo tugomba kureba iwacu uko bimeze tugafata ingamba zidukwiye”.
Gusa ubu kubera uko ubwandu buhagaze, bamwe mu banyapolitiki bagenzi be barasaba ko imirimo y’Inteko ihagarara, abayigize bose bagasuzumwa, abanduye bakajya mu kato.
Zitto Kabwe wo mu ishyaka ACT-Wazalendo ritavuga rumwe n’ubutegetsi yanditse ati:
“Abadepite bose bajye mukato, bapimwe n’abo bahuye bashakishwe. Kuva ku ntangiriro twabagiriye inama yo guhagarika imirimo y’inteko. Biteye akaga”.
Bamwe mu badepite bo mu mashyaka atavuga rumwe na leta mu minsi ishize basabye ko umujyi wa Dar es Salaam ushyirwa mu bihe byo guhagarika ubuzima busanzwe kuko ariho habonetse abantu benshi banduye.
Imam yafunze umusigiti
Kuwa kane, ni umunsi udasanzwe ku ngengabihe ya kisilamu kuko hazatangira ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.
Muri Tanzania, nubwo insengero z’imisigiti byemerewe gukomeza imirimo yabyo, Imam Said Haroun wo ku musigiti wa Msasani muri Arusha yategetse ko ufungwa.
Said Haroun avuga ko agamije kurengera ubuzima bw’abagana uyu musigiti muri iki gihe coronavirus iri gukwirakwira ndetse yamaze kugera muri Arusha.
@igicumbinews.co.rw