The Ben ari mu buryohe bw’urukundo na Miss Pamella

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda,Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben,yananiwe kwihishira ko ari mu rukundo na Uwicyeza Pamella witabiriye Miss Rwanda muri 2019 aho yashyize hanze video bari kurya ubuzima muri Tanzania.

Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze uyu Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza niyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y’amazi muri Tanzania ndetse yamusomye ku gahanga.

Nta magambo yihariye yayaherekesheje gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw’abakundana.

Nta gihamya n’imwe yemezaga abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania,agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w’ikimero w’imyaka 21.

Uwicyeza yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho aherutse gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati “Mine”, bisobanuye “Uwanjye.”

Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

@igicumbinews.co.rw