The Ben yaririmbanye n’umugabo ufite ubumuga bwo kutabona muri East African Party

Umuhanzi  Mugisha Benjamin uzwi nka  The Ben muri iyi minsi arimo no kwiyita Tiger B, yakoreye i Kigali igitaramo cy’amateka mashya avuguruye mu muziki w’u Rwanda abanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi 6 b’abanyarwanda muri East African Party 2020 yahaye umwihariko abahanzi b’abanyarwanda.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa kane tariki 02 Mutarama 2019 mu nyubako ya Kigali Arena yuzuye ibihumbi n’ibihumbi by’abanyarwanda n’abandi bari bambariye gushyigikira umuziki w’abahanzi barindwi bakunzwe mu Rwanda b’intoranwa muri iki gitaramo.

East African Party ni kimwe mu bitaramo byagutse bitegurwa na kompanyi ya East African Promoters (EAP) ihagarariwe na Mushyoma Joseph. Kuri iyi nshuro ya 12 yahaye umwihariko abahanzi b’abanyarwanda, nk’intego yari yarihaye mu gihe imaze ikora.

Iki gitaramo East African Party 2020 cyari kimaze hafi amezi abiri cyamamazwa mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga, mu byapa bitandukanye byo ku muhanda n’ahandi abanyarwanda basabwa gushyigikira abahanzi babo mu rugendo rw’umzuki.

Cyaririmbyemo umuhanzi The Ben wari umushyitsi Mukuru, Andy Bumuntu, King James, Butera Knowless, Bushali, Riderman na Bruce Melodie. Buri muhanzi yakoze uko ashoboye atanga ibyishimo ku mubare w’abafana witabiriye iki gitaramo cyasize amateka.

Mbere y’uko The Ben ahamagarwa ku rubyiniro, Anita Pendo wari uyoboye iki gitaramo yavuze ibigwi bye biratinda! Yavuze ko ari umusore watangiriye umuziki mu rusengero, mu matsinda atandukanye akorana indirimbo n’abahanzi bakomeye ajya no gutura muri Amerika.

Yavuze ko ari umuhanzi w’umuhanga kandi utagutenguha mu gitaramo.  The Ben yahamagawe ku rubyiniro ahagana saa sita n’iminota 40’. Yaserutse yambaye imyenda y’ibara ry’umukara ndetse n’ababyinnyi be bari bambaye uko n’inkweto z’ibara ry’umweru.

Yageze ku rubyiniro yambaye ikote ku ndirimbo ya kabiri araryikura aririmbana n’abafana be zimwe mu ndirimbo zakomeje izina rye nka ‘Lose Control’, ‘Ko nahindutse’, ‘Can’t get enough’ n’izindi.

Indirimbo ‘Can’t get enough’ yakoranye na Otile wo muri Kenya yayiririmbye afashwa mu mibyinire na Sherrie Silver umunyarwandakazi w’umubyinnyi wubatse izina rikomeye binanyuze mu ndirimbo ‘This is America’ yabyinnyemo ya Childish Gambino.

Uyu muhanzi yaririmbye kandi indirimbo ‘Ntacyadutanya’ yakoranye n’umuhanzikazi Priscillah asaba abafana be kumufasha kuyiririmba. Yanasohoje isezerano rye n’abafana aririmbana na Fabien ufite ubumuga bwo kutabona indirimbo ‘Uri ibyiringiro’ basohoye mu ijoro ry’uyu wa kane.

Fabien ageze ku rubyiniro yifurije abantu bose umwaka mushya muhire.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyirijwe muri Monster Records na Producer Knoxbeat. Iyi ndirimbo yishimiwe mu buryo bukomeye abari mu gitaramo bahanika amajwi bafatanya na Fabien kwizihirwa n’umunsi udasanzwe kuri we.

The Ben yasoreje ku ndirimbo ‘Habibi’, ‘Inshuti nyanshuti’, ‘Roho yanjye’, ‘Suko’ aherutse gusohora na ‘Thank you’ yakoranye na Tom Close. Yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo anashima bikomeye Perezida Kagame ku bwo kubakisha inyubako ya Kigali Arena yahariwe imyidagaduro.

The Ben yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2017 mu gitaramo cyabereye muri Parking ya Sitade ari naho mugenzi we, Meddy yagikoreye mu 2018. Ni mu gitaramo yerekaniyemo umukunzi we Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia.

@igicumbinews.co.rw