The Ben yifurije isabukuru nziza umukunzi we akeresheje imitoma

Byeruye umuhanzi The Ben na Uwicyeza Pamella basigaye bagaragaza ko nta kabuza bari mu rukundo rudafunguye ndetse imitoma isigaye icicikana hagati yabo.

Uyu niwe mukobwa wenyine The Ben yabashije gukundana na we akabyerekana cyane ko mu myaka isaga 11 amaze mu muziki atari yarigeze yerekana umukunzi we.

Ubwo Uwicyeza yizihizaga isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Gatandatu, The Ben kwiyumanganya byanze maze amutera imitoma agaragaza ko yamwihebeye.

Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yamwise igitangaza, avuga ko yabonye icyo yari yarabuze mu buzima.

Ati “Iyaba ‘igitangaza ’ cyari umuntu cyari kuba wowe. Nyuma na nyuma nabonye igice nari narabuze. Isabukuru nziza Jelly[akazina yamwise].”

Uwicyeza Pamella yabwiye The Ben ko bazahorana mu bihe bidasanzwe by’urukundo.

The Ben yagaragaje amafoto n’amashusho ari kumwe na Pamella bishimisha. Hari nk’amashusho y’amasegonda macye yashyizeho asoma ku itama Pamella, humvikanamo indirimbo ‘Forever&Always’ ya Dylan Matthew.

The Ben kandi yifashishije indirimbo ‘Habibi’ yakunzwe mu buryo bukomeye avuga ko Pamella ari inshuti y’akadasohoka. The Ben yise Pamella ‘Jelly’ mu gihe uyu mukobwa nawe yita The Ben ‘Butter’.

Ku wa 9 Mutarama ubwo The Ben yizihizaga isabukuru, Uwicyeza Pamella yanditse kuri Instagram na we amugaragariza urukundo. Yifashishije indirimbo y’uyu muhanzi yitwa ‘Roho yanjye’ maze ayikurikizaho amagambo y’urukundo.

Mu minsi ishize hatangiye kuvugwa amakuru y’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda.

Byashimangiwe n’amafoto y’aba bombi yakomeje gusakazwaga ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi. Hari n’amakuru avuga bakunda gusohokana kenshi, kandi muri Kanama 2020 bigeze kujyana ku kiyaga cya Muhazi.

Mu Ugushyingo 2020, bombi bajyanye muri Tanzania bishimangirwa n’amashusho The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

 

The Ben akomeje kugaragaza ko ari mu rukundo rudafunguye na Uwicyeza Pamela

 

Tariki 9 Mutarama 2021 ubwo The Ben yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 33 Uwicyeza yari ari mu bitabiriye iki gikorwa

 

The Ben amaze iminsi mu munyenga w urukundo na Pamella

 

The Ben na Uwicyeza hashize iminsi hajya hanze amafoto bari kumwe
@igicumbinews.co.rw