Tour du Rwanda 2020 izanyura i Gicumbi arinarwo rugendo ruzaba ari rurerure

Tour du Rwanda 2021 iteganyijwe hagati ya tariki 21-28 Gashyantare, izitabirwa n’amakipe 17 arimo atatu yo mu Rwanda, mu gihe agace kazava i Nyanza kajya i Gicumbi ari ko kazaba ari karekare muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 13.

Ni isiganwa rya gatatu rya Tour du Rwanda rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1 nyuma y’irya 2020 ryegukanwe n’Umunya-Erythrée Natnael Tesfazion, akurikirwa n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira SACA.

Mu mwaka utaha iri siganwa rizaterwa inkunga n’abarimo Cogebanque, uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol, Minisiteri ya Siporo, Rwanda Tea, Visit Rwanda, Canal +, Polisi y’Igihugu n’abandi.

Bitandukanye no mu mwaka ushize aho umwambaro w’umuhondo watangwaga na Rwanda Tea, mu mwaka utaha uzajya utangwa na Visit Rwanda ubushize yambikaga umukinnyi urusha abandi guhangana mu isiganwa.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 13, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yari ku rwego rwa 2.2 kugeza mu 2019 ubwo yegukanwaga n’Umunyarwanda Mugisha Samuel.

Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy, yavuze ko bahisemo gutegura irushanwa ry’umwaka utaha mu rwego rwo kwerekana ko u Rwanda rushobora gutegura isiganwa ryiza no mu bihe bikomeye.

Ati “Bigendanye na gahunda y’uko twifuza kwakira Shampiyona y’Isi mu 2025, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo twiyemeje gutegura Tour du Rwanda y’umwaka utaha nubwo turi mu bihe bikomeye.”

Umuyobozi wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yavuze ko bateganya gukoresha asaga miliyoni 800 Frw, bitewe n’uko mu bizakurizwa mu irushanwa ry’umwaka utaha harimo gupima abakinnyi COVID-19 no kubahiriza andi mabwiriza azaba agezweho icyo gihe.

Isiganwa rya 2021 rizitabirwa n’amakipe 17, aho u Rwanda ruzaba rufitemo ikipe y’Igihugu, ikipe ya Benediction y’i Rubavu na SACA iterwa inkunga na SKOL, igiye kurikina ku nshuro ya kabiri.

Agace karekare ni aka gatatu kazahaguruka i Nyanza kajya i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171,6 mu gihe mu mwaka ushize kari aka Rusizi-Rubavu ku ntera y’ibilometero 206.3.

Tour du Rwanda yaherukaga kwerekeza i Gicumbi mu 2010.

Amakipe 15 yamaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda 2021:

Amakipe y’Ibihugu (3): Rwanda, Algérie na Ethiopia.

Amakipe yo ku migabane (7): Benediction Ignite Team (Rwanda), SACA (Rwanda), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG (Malaysia) na Medellin (Colombia).

Amakipe yabigize umwuga (5): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).

Andi makipe abiri asigaye azatangazwa muri Mutarama 2021.

Inzira za Tour du Rwanda 2021

  • Agace ka mbere: Tariki ya 21 Gashyantare 2021: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
  • Agace ka kabiri: Tariki ya 22 Gashyantare 2021: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
  • Agace ka gatatu: Tariki ya 23 Gashyantare 2021: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
  • Agace ka kane: Tariki ya 24 Gashyantare 2021: Kimironko – Musanze (ibilometero 123,9)
  • Agace ka gatanu: Tariki ya 25 Gashyantare 2021: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
  • Agace ka gatandatu: Tariki ya 26 Gashyantare 2021: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
  • Agace ka karindwi: Tariki ya 27 Gashyantare 2021: Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
  • Agace ka munani: Tariki ya 28 Gashyantare 2021: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)