Trump yavuye ku izima yemera ko guhererekanya ubutegetsi na Joe Biden bitangira

Mu kwezi kwa mbere Joe Biden azarahirira kuba Perezida wa 46 w’Amerika( Photo: Reuters )

Itsinda rya Joe Biden ryakiriye neza itangira ry’igikorwa cyo guhererekanya ubutegetsi, mu gihe uyu mudemokarate watorewe kuba perezida w’Amerika yitegura kurahizwa ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.

Mu itangazo uruhande rwa Biden rwasohoye, rwagize ruti:

“Icyemezo cy’uyu munsi [ejo ku wa mbere] ni intambwe icyenewe yo gutangira guhangana n’ibibazo byugarije igihugu cyacu, birimo no guhagarika icyorezo no gusubiza ubukungu bwacu ku murongo”.

“Iki cyemezo cya nyuma ni igikorwa ntakuka cy’ubutegetsi cyo gutangiza ku mugaragaro ihererekanya ry’ubutegetsi mu nzego za leta”.

Bibaye nyuma yuko leta ya Michigan yemeje ku mugaragaro ibyavuye mu matora muri iyo leta, byemeza ko Bwana Biden ari we wahatsinze. Byashegeshe bikomeye Bwana Trump.

Nyuma y’itangazo ry’ikigo cya leta gishinzwe ihererekanya ry’ubutegetsi, ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika – Pentagon – byavuze ko bizaha “ubufasha itsinda rya Biden… mu buryo bwa kinyamwuga, buboneye, kandi bw’ingirakamaro buhuye n’ibyo rubanda rwiteze kuri uru rwego [rw’ingabo] ndetse n’umuhate wacu ku mutekano w’igihugu”.

Kuri uyu wa kabiri aratangira gutangaza abantu ashaka gushyira mu myanya ikomeye yo mu butegetsi bwe.

Ibyatangajwe n’ikigo General Services Administration (GSA) gishinzwe ihererekanya ry’ubutegetsi, bivuze ko ubu perezida watowe agiye kujya agezwaho amakuru ajyanye n’umutekano w’igihugu yo ku rwego rwo hejuru.

Ndetse agire ibiro bya leta byo gukoreramo kandi ahure n’abategetsi bo muri leta, mu gihe yitegura kurahizwa mu kwezi kwa mbere.

Ikigo GSA cyavuze ko cyemera ko Bwana Biden “bigaragara ko ari we watsinze” amatora ya perezida.

Mbere yaho ejo ku wa mbere, Bwana Biden yatangaje itsinda ry’abagize ububanyi n’amahanga ndetse n’umutekano w’igihugu, ririmo abo bahoze bakorana mu myaka yamaze mu butegetsi bwa Obama.

Azashyiraho Antony Blinken nk’umunyamabanga wa leta y’Amerika ndetse na John Kerry nk’intumwa y’Amerika ishinzwe ibijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ni mu gihe Janet Yellen ahabwa amahirwe menshi yo kugirwa umugore wa mbere ubaye umunyamabanga ushinzwe imari w’Amerika.

Trump yavuze iki?

Bwana Trump yanditse kuri Twitter ko ikigo GSA gishinzwe gutegura ihererekanya ry’ubutegetsi, cyamenyesheje uruhande rwa Biden ko kigiye kubitangira.

Emily Murphy ukuriye icyo kigo, yavuze ko agiye gusohora miliyoni 6,3 akayaha perezida watowe ngo yitegure imirimo mishya.

Bwana Trump yasezeranyije gukomeza “urugamba rwa nyarwo”, agira ati:

“Ariko, ku neza y’Igihugu cyacu, nsabye Emily n’itsinda rye gukora ikigomba gukorwa kijyanye n’ibyibanze, ndetse nabwiye itsinda ryanjye naryo kubigenza gutyo”.

Bwana Trump yavuze ko ikirego cye mu mategeko kijyanye n’ibyavuye mu matora “gikomeje MU BURYO BUKOMEYE”.

Yashimiye Madamu Murphy kubera “ubwitange” bwe mu kazi, nubwo ngo yagiye yibasirwa.

Donald Trump

Madamu Murphy, washyizweho na Trump, yavuze ko “ibyabaye vuba aha birimo ibibazo mu mategeko no kwemeza ibyavuye mu matora” ari byo byari byatumye aba aretse gutangiza ihererekanya ry’ubutegetsi.

Yavuze ko nta gitutu yokejwe n’ibiro bya perezida bya White House ngo afate icyo cyemezo.

Mu ibaruwa Madamu Murphy yoherereje Bwana Biden, yagize ati: “Kugira ngo ibintu bisobanuke neza, nta mabwiriza n’amwe nahawe yo gutinza umuhate wanjye”.

Ati: “Ariko, nakiriye ubutumwa buntera ubwoba ku mbuga za internet, kuri telefone, no ku iposita bushyira mu kaga umutekano wanjye, uw’umuryango wanjye, abakozi banjye, ndetse n’imbwa zanjye, mu kumpatira gufata icyemezo imburagihe”.

“N’imbere y’ibikangisho bibarirwa mu bihumbi, nakomeje guharanira gukurikiza amategeko”.

Ku wa mbere, Madamu Emily Murphy ukuriye ikigo GSA yandikiye ibaruwa Bwana Biden amubwira ko ashobora gutangira kwitegura kujya ku butegetsi

 

Madamu Murphy yavuze ko yanenzwe n’impande zitandukanye muri politike kubera ko yananiwe gutangiza ihererekanya ry’ubutegetsi kare kurushaho, igikorwa ubundi gisanzwe kibaho hagati y’ibyavuye mu matora n’irahira rya perezida mushya.

Madamu Murphy ntiyubahirije igihe ntarengwa cyo ku wa mbere yari yahawe n’abademokarate bo mu nteko ishingamategeko ngo asobanurire abagize inteko icyatumye atinza icyo gikorwa.

@igicumbinews.co.rw