U Bufaransa: Abantu batatu bicishijwe icyuma

Abantu batatu bapfuye mu gitero gikoreshejwe icyuma  mu mujyi wa Nice, nkuko bivugwa na polisi y’Ubufaransa.

Christian Estrosi, ‘Mayor’ w’umujyi wa Nice, yavuze ko buri kintu cyose kigaragaza ko ari “igitero cy’iterabwoba kuri basilica ya Notre-Dame”.

Umwe ugeze mu zabukuru wari waje gusenga “urebye yishwe aciwe umutwe”.

‘Mayor’ Estrosi yavuze ko ibi ari urwangano rushingiye ku bahezanguni bo mu idini ya Isilamu.

Ucyekwaho kugaba icyo gitero yahise atabwa muri yombi hashize iminota bibaye.

Umukuru w’umujyi wa Nice yavuze ko uwo ucyekwa “yakomeje gusubiramo ‘Allahu Akbar’ [Imana ni yo nkuru] ubwo yari arimo avurirwa aho byabereye”.

Abashinjacyaha barwanya iterabwoba b’Ubufaransa batangije iperereza.

Ni iki kizwi kuri iki gitero?

Babiri muri abo bapfuye bagabweho igitero bari imbere mu kiliziya.

Abo ni umugore ugeze mu zabukuru n’umugabo wasanzwe yakaswe mu muhogo, nkuko amakuru abivuga.

Umugore wari washoboye guhungira ku nzu icuruza ibiribwa n’ibinyobwa byoroheje (café) iri hafi aho, yatewe icyuma inshuro nyinshi biza kumuviramo gupfa.

Nyuma byamenyekanye ko uwabibonye biba yashoboye gutabaza akoresheje uburyo bw’ubwirinzi budasanzwe bwashyizweho n’ubuyobozi bw’uwo mujyi.

Hagati aho, habaye ibindi bitero bibiri mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, kimwe mu Bufaransa n’ikindi muri Arabie saoudite.

Umugabo yishwe arashwe mu karere ka Montfavet mu mujyi wa Avignon mu Bufaransa nyuma yo gukanga polisi n’imbunda nto.

Ucunga umutekano ku biro by’uhagarariye Ubufaransa mu mujyi wa Jeddah muri Arabie saoudite yagabweho igitero.

Ibyo biro byavuze ko uwagabye icyo gitero yatawe muri yombi ndetse ko uwo ucunga umutekano yajyanwe kwa muganga. Bivugwa ko ubuzima bwe butari mu kaga.

Polisi y'Ubufaransa ivuga ko iki gitero cyabaye nyuma gato ya saa tatu za mu gitondo
Abashinjacyaha barwanya iterabwoba b'Ubufaransa batangije iperereza
Abapolisi hafi ya basilica ya Notre-Dame i Nice

Ni iki kindi abategetsi bavuze?

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gérald Darmanin yasabye rubanda kutegera aho hantu.

Yavuze ko agiye gutumiza inama y’igitaraganya ku biro bya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu murwa mukuru Paris.

Biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron agera aho i Nice byabereye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Ahabereye igitero i Nice

 

Mu nteko ishingamategeko, aho Minisitiri w’intebe Jean Castex yari amaze gutangira gusobanura uko ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 za ‘guma mu rugo’ ya kabiri ziteye, hafashwe umunota wo guceceka bibuka abo bapfuye.

Yagize ati: “Nta gushidikanya ko iyi ari ingorane nshya ikomeye cyane yibasiye igihugu cyacu”. Yasabye abaturage kugira ubumwe.

Bwana Castex yavuze ko iki ari igitero cy'”ububwa kandi cya kinyamaswa”.

Umuryango w’abayisilamu mu Bufaransa wamaganye iki gitero cy’i Nice ndetse uvuga ko wifatanyije n’imiryango yabuze abayo.

Abantu batari munsi ya batatu biciwe muri iki gitero

Mu mwaka wa 2016, umujyi wa Nice wagabwemo kimwe mu bitero byahitanye abantu benshi cyane mu myaka ya vuba ishize muri iki gihugu.

Icyo gihe umugabo ukomoka muri Tuniziya yatwaye imodoka y’ikamyo ayahuranya mu mbaga y’abantu bizihizaga umunsi mukuru ngarukamwaka w’impinduramatwara ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa karindwi, yica abantu 86.

Hari hasanzwe uwuhe mwuka mu gihugu?

Iki gitero cyo kuri uyu wa kane kiributsa ikindi cyabaye ku itariki ya 16 y’uku kwezi kwa cumi ubwo umwarimu Samuel Paty wigishaga ku ishuri ryo mu nkengero ya Paris yishwe aciwe umutwe, hashize iminsi yeretse abanyeshuri ibishushanyo by’Intumwa Muhammad.

Iyicwa rye ryongereye umwuka mubi mu Bufaransa, ndetse n’ibikorwa bya leta byo kugerageza guhashya abayisilamu b’abahezanguni byarakaje Turukiya n’ibindi bihugu.

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yasabye ko ibicuruzwa biva mu Bufaransa bitagurwa.

Ibintu byageze kuri iyo ntera nyuma yuko igishushanyo cya Bwana Erdogan gitangajwe mu kinyamakuru gitebya cyo mu Bufaransa cya Charlie Hebdo.

@igicumbinews.co.rw