U Buholandi bwataye muri yombi umunyarwanda ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside

U Buholandi bwataye muri yombi umunyarwanda Ndereyehe Charles Ntahontuye, umwe mu bashinze ishyaka CDR unakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’igihe kinini ashyiriweho impapuro zisaba ko afatwa.

Amakuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, afatirwa mu Buholandi aho yabaga.

Yafashwe saa kumi n’imwe z’umugoroba, nyuma y’uko saa munani n’igice yari amaze kumenyeshwa ko yambuwe ubwenegihugu bw’u Buholandi. Biteganyijwe ko agomba koherezwa mu Rwanda.

Ku wa 20 Mata 2010 nibwo ubutabera bw’u Rwanda bwamushyizeho impapuro mpuzamahanga zisaba ko atabwa muri yombi, ariko hari hashize imyaka icumi atarafatwa. Mu 2018 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeye kwibutsa u Buholandi kuri izi mpapuro zisaba itabwa muri yombi ry’uyu mugabo.

Mu Buholandi yari abayeho mu mutuzo, ndetse bivugwa ko yakoraga ibikorwa bicengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Burayi n’ahandi, agafatanya n’andi matsinda nka RNC, FDLR na FDU-Inkingi.

Ndereyehe ukomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ashinjwa ko mu 1992 afatanyije n’abandi banyabwenge barimo Nahimana Ferdinand; Dr Rwamucyo Eugène; Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, yashinze kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe ‘Cercles des Républicains Progressistes’, washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yari iherutse gusaba u Buholandi ko bwamuburanisha cyangwa bukamwohereza mu Rwanda.

Iyi komisiyo igaragaza ko ku wa 5 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yakatiwe adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa, igifungo cya burundu, ahamijwe ibyaha bya Jenoside byakorewe mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Uyu mugabo ashinjwa ko mu 1992 yagize uruhare mu ishingwa rya Coalition pour la Défense de la République (CDR), ishyaka ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri ISAR aho yayoboraga, Ndereyehe ashinjwa ko yagize uruhare mu gutoteza Abatutsi, hanashingwa umutwe w’Interahamwe zitorezaga imbunda mu Ishuri ry’aba-Ofisiye bato, Ecole des sous-officiers (ESO) i Butare.

Akigera muri ISAR mu 1993 nk’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, ashinjwa ko yacuze umugambi wo kurimbura imiryango y’abakozi b’Abatutsi yakoreshaga n’iy’imiryango y’Abatutsi yari ituriye ikigo; ndetse ko yashyizeho komite y’abicanyi i Rubona no mu yandi mashami y’ikigo arindwi hirya no hino mu gihugu.

CNLG ihamya ko ku wa 21 Werurwe 1993, Ndereyehe yandikiye ibaruwa Didace Mugemana wari ushinzwe abakozi muri ISAR, imuha uburenganzira busesuye burimo gufatira umukozi icyemezo icyo ari cyo cyose yakumva ari ngombwa. Abari mu nzego z’ubuyobozi muri ISAR bose bahawe kopi y’iyi baruwa. Mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Ndereyehe, Mugemana yashyizeho kandi anahuza ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe muri ISAR.

Mu byo ashinjwa hanarimo ko yateye inkunga ikorwa rya Jenoside; CNLG ivuga ko ubwo yari Umuyobozi wa ISAR muri Gicurasi 1994 yategetse abakozi gutanga ku mishahara yabo imisanzu yari igamije gufasha umugambi wo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside.

Mu gihe u Buholandi bwaba bumwohereje mu Rwanda, yaba asanga abandi nka Jean Claude Iyamuremye na Jean-Baptiste Mugimba boherejwe mu Rwanda ku wa 12 Ugushyingo 2016.

Iki gihugu usibye kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside, cyanaburanishije abarimo Mpambara Joseph wakatiwe igifungo cya burundu ku wa 7 Nyakanga 2011 kubera ibyaha yakoreye ku Mugonero mu gihe cya Jenoside; naho Yvonne Basebya Ntacyobatabara yahamijwe ibyaha yakoreye i Gikondo muri Jenoside, ahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi 8, ku wa 1 Werurwe 2013.

 

Ndereyehe yatawe muri yombi saa kumi n’imwe z’umugoroba nyuma yo kwamburwa ubwenegihugu bw’u Buholandi

@igicumbinews.co.rw