U Bushinwa bwamaganye amagambo yavuzwe na Papa Francis

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, ku wa kabiri w’iki Cyumweru, yamaganye amagambo ya Papa Francis wanenze iki gihugu ku buryo gifata Abayisilamu bo mu bwoko bw’aba- Uighurs, aho yavugaga ko bicwa.

Mu gitabo gishya cyitwa “Let Us Dream: The Path to A Better Future”, Papa Francis avugamo ati “Ntekereza kenshi ku bantu bishwa: Abo mu bwoko bw’aba- Rohingya, abakene b’aba- Uighurs ndetse n’aba- Yazidi.”

Nibwo bwa mbere Papa Francis yari avuze ko abantu bo mu bwoko bw’aba- Uighurs bo mu Bushinwa bicwa, ibintu imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu imaze imyaka myinshi ivuga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Zhao Lijian, yamaganye ayo magambo ya Papa Francis, avuga ko Guverinoma y’u Bushinwa, irinda uburenganzira bw’abantu b’amoko yose ku buryo bangana imbere y’amategeko.

Yakomeje agira ati “Amagambo ya Papa Francis nta shingiro afite.”

Papa yari yarigeze kuvuga mbere ku kibazo cy’aba- Rohingya bo muri Myanmar n’ubwicanyi bukorerwa abo mu bwoko bw’aba- Yazidi muri Iraq bigizwemo uruhare n’umutwe wa Islamic State, gusa ni ubwa mbere yari avuze ku ba- Uighurs.

 

Ku nshuro ya mbere, Papa Francis yavuze ko hari ubwicanyi bukorerwa aba-Uighurs bo mu Bushinwa, ibintu byarakaje iki gihugu cyamagana ayo magambo
@igicumbinews.co.rw