U Rwanda rugiye gusubukura ingendo z’indege

Kuva tariki ya 1 Kanama 2020, u Rwanda ruzongera gufungura ingendo zose z’indege, ni nyuma y’uko zari zafunzwe muri Werurwe uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwa remezo, rivuga ko mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abagenzi, abatwara indege n’abakozi, hagomba gukurikizwa amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’ayatanzwe n’ Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’indege za gisivili (ICAO).

Riti “Abagenzi bose barimo n’abanyura mu gihugu bakomeza ahandi, bazajya basabwa kwerekana icyemezo cy’uko bapimwe Coronavirus na Laboratwari zibyemerewe ibisubizo bikerekana ko batanduye, nibura amasaha 72 mbere y’uko bagera mu Rwanda”.

Ku bagenzi baza mu Rwanda, bazajya bapimwa Coronavirus bwa kabiri bahageze ibisubizo bitangwe mu masaha 24, icyo gihe bategereje igisubizo bakazajya baba bari muri hotel zagenwe bazajya biyishyurira.

Umugenzi azajya asabwa kohereza ibisubizo by’uko bapimwe Coronavirus ntibayisanganwe kuri lab@rbc.gov.rw mbere yo guhaguruka cyangwa ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Abagenzi bagiye kujya mu mahanga bazaba bemerewe gupimwa mu gihe babikeneye. Bazajya basabwa kwipimisha nibura amasaha 24 mbere y’uko bahaguruka ku kibuga cy’indege. Mu gihe hari usanzwemo Coronavirus, azajya avurwa nk’uko biteganywa na Minisiteri y’Ubuzima, Ikiguzi cy’ubuvuzi kizajya kishyurwa n’umuntu ku giti cye.

Umugenzi ugeze mu gihugu agomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’andi yashyizweho ku bakerarugendo basura za Pariki n’ahandi hantu nyaburanga.

Abagenzi kandi bagomba kubahiriza amabwiriza atandukanye arimo ajyanye no guhana intera, kudakorakora ahantu hatandukanye, kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga, kwerekana icyemezo bapimiweho Coronavirus ndetse no kugenda n’imodoka [Taxi] zibifitiye uruhushya.

Abagenzi kandi bagiriwe inama yo kugera ku kibuga cy’indege nibura mbere ho amasaha atatu y’uko indege ihaguruka.

Kuva tariki 20 Werurwe 2020, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika indege z’abagenzi ziva cyangwa ziza mu gihugu mu kurushaho kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryavuze ko hahagaritswe ingendo z’indege z’abagenzi ziva cyangwa zinjira mu Rwanda harimo na Rwandair, zinyura ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali. Icyakora indege zitwara imizigo ndetse n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zakomeje gukora nk’uko bisanzwe.

@igicumbinews.co.rw