U Rwanda rugiye kohereza Abasirikare n’Abapolisi muri Mozambique

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko, k’ubusabe bwa Leta ya Mozambique, kuri uyu munsi iri bwohereze, mu ntara ya Cabo Delgado, abashinzwe umutekano 1,000 barimo abasirikare ba Rwanda Defense Force(RDF), ndetse n’Abapolisi.



Intara ya Cabo Delgado irimo umutekano muke uterwa n’ibikorwa by’iterabwoba birimo kuharangwa, Leta y’u Rwanda ivuga ko abashinzwe umutekano boherejweyo bazajya bakorana byahafi n’ingabo z’igihugu cya Mozambique ndetse ingabo zaturutse mu bihugu bigize iterambere byo muri Afurika y’epfo(SADC).

U Rwanda ruvuga ko uruhare rwarwo, ari ukuzashyira imbaraga mu kugarura umutekano muri Mozambique hayoborwa ibitero no gucunga umutekano ndetse no gukora amavugurura mu nzego z’umutekano zo muri iki kigihugu mu rwego rwo kugirango ntizinyeganyezwe.

Uko koherezayo ingabo, u Rwanda ruvuga ko bishingiye k’umubano mwiza w’ubutwererane uri hagati ya Repebulika y’u Rwanda ndetse na Repubulika ya Mozambique, Nyuma y’amasezerano y’imikoranire ku ngingo zitandukanye yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wa 2018.



Hagiye gushira imyaka 4, mu ntara ya Cabo Delgado harangwa ibikorwa by’iterabwoba, aho abantu bagiye bicwa baciwe imitwe abandi bakarigiswa, ibikorwa bishinjwa ibyihebe bya Aba-Djidahist ndetse no bo muri Islamic State.

Gusa imidugararo idasanzwe yongeye kwaduka mu ntangiriro za 2020, aho abaturage 2,500 bamaze kwicwa ndetse n’abarenga ibihumbi 700 bakaba bamaze kuva mu byabo, muri iyi ntara iri mu majyaruguru ya Mozambique, aho ituwe n’abaturage barenga Miliyoni ebyiri n’igice, ikaba iruta urwanda inshuro zirenga ishatu, igahana imbibi n’igihugu cya Tanzania.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: