U Rwanda rwakiriye umuturage udafite ubwenegihugu

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye umuntu udafite ubwenegihugu witwa Adham Amin Hassoun waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza igifungo yari yarahawe.

Muri iki cyumweru nibwo Hassoun yakiriwe hakurikijwe amategeko agenga uburyo abantu badafite ubwenegihugu bakirwa. Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigira riti “Yemeye ku bushake kwimurwa no gutura muri Rwanda”.

Rivuga ko na mbere y’uyu wakiriwe, u Rwanda rwakiriye abantu nk’aba baturutse mu bice bitandukanye by’Isi ndetse ko ruzakomeza kubahiriza amategeko agendanye n’abantu batagira ubwenegihugu nk’uko rwayashyizeho umukono mu 1954.

Hassoun ni muntu ki?

Adham Hassoun w’imyaka 58 ni Umunya-Palestine wavukiye muri Liban nyuma ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1989 aho yakoraga nk’inzobere muri mudasobwa mu gace ka Broward muri Leta ya Florida.

Nyuma y’igitero cya Al-Qaeda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 11 Nzeri 2001, yahamijwe ibyaha bishingiye ku itegeko ryashyizweho mu Ukwakira 2001 (Patriot Act) ryo kurengera ubusugire bw’igihugu, ku bwo gutera inkunga umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza w’Abayisilamu witwa Benevolence International Foundation, wagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba muri Chechnya, Kosovo na Bosnie.

Ajya muri Amerika icyo gihe yari afite visa y’ishuri nk’umuntu ugiye kwiga, aza gutabwa muri yombi mu 2002.

Mu 2007, Hassoun yaje guhamwa n’ibyaha byo gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba nubwo atigeze ashinjwa ko we ku giti cye hari igikorwa na kimwe yagizemo uruhare. Muri make usibye inkunga yatanze kuri uriya muryango mbere ya biriya bitero bya Al-Qaeda nta gikorwa na kimwe cy’iterabwoba yigeze ajyamo.

Mu 2017 nibwo yarangije igihano cye nyuma y’imyaka 15 muri gereza, ariko kuko nta bwenegihugu yari afite, habuze igihugu asubizwamo akomeza gufungwa.

Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agena ko yagombaga kuguma muri gereza kuko hari impungenge ko yaba ateye ikibazo ku mutekano w’igihugu. Gusa abacamanza bamaganye iyo ngingo, ariko bahura n’imbogamizi y’aho agomba kwerekeza mu gihe yaba arekuwe.

Abanyamategeko be bari basabye Guverinoma ko igomba kuba yamurekuye bitarenze tariki ya 2 Nyakanga, akajya kubana na mushiki we muri leta ya Florida mu gihe cy’amezi atandatu, aho yagombaga kuba agenzurwa hifashishijwe umukufi wambikwa abakukiranywe n’ubutabera.

Aho kumurekura, Guverinoma ya Trump yari irimo ishaka igihugu gishobora kumwakira, maze kuwa kabiri Amerika imwuriza indege imwerekeza mu Rwanda bigizwemo uruhare n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika. Ni nazo zamenyesheje urukiko kuri uyu wa Gatatu ko uyu mugabo yabonye igihugu kimwakira.

U Rwanda rwemeye kumwakira nk’igikorwa cy’ubutabazi, bishingiye ko nawe ubwe yari yemeye kuba yarujyamo ndetse n’ibindi bihugu birebwa bimaze kubyemera ko ashobora koherezwa mu Rwanda akaba ariho atura.

Ku wa 22 Nyakanga 2020 nibwo yarekuwe, ahita azanwa mu Rwanda.

Umunyamategeko we, Jonathan Hafetz, yabwiye The New York Times ko ari iby’agaciro kuba umukiliya we agiye kwishyira akizana nyuma y’amezi 17 afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Impunzi zo muri Palestine zavukiye muri Liban ntabwo ziba zemerewe ubwenegihugu bwo muri Liban, nta nubwo zishobora no kwaka ubwenegihugu bwo mu bihugu bihana imbibi nka Israel.

Mbere y’uko afungwa, Hassoun ntabwo yari yarigeze asaba ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe yayigeragamo, ariyo mpamvu afatwa nk’udafite ubwenegihugu.

Ni ryari umuntu atakaza ubwenegihugu?

Mu mategeko mpuzamahanga, umuntu udafite ubwenegihugu asobanurwa nk’umuntu uwo ariwe wese udafatwa nk’umwenegihugu n’igihugu icyo aricyo cyose mu mategeko yacyo. Bamwe mu bantu badafite ubwenegihugu akenshi usanga baba ari impunzi, gusa si ko zose ziba zidafite ubwenegihugu.

Mu 2018 habarurwaga abaturage bangana n’abatuye u Rwanda, ni ukuvuga basaga gato miliyoni 12 badafite ubwenegihugu.

Ubusanzwe abantu babona ubwenegihugu mu buryo butandukanye burimo ubushingiye kuri kavukire cyangwa biturutse ko ababyeyi babo bavukiye mu gihugu runaka. Gusa umuntu ashobora no gusaba guhabwa ubwenegihugu.

Impamvu zatuma umuntu yitwa ko adafite ubwenegihugu ziratandukanye. Urugero, zishobora guturuka ku guhezwa kubera ubwoko, idini cyangwa se igitsina. Hari n’ubwo hashobora kuvuka igihugu gishya aho wa muntu yabaga, akisanga aho ari atari cyo gihugu cye cya kavukire mu gihe n’icyo yabagamo kera kitakibarwa nk’igihugu. Ibi binajyana kandi no kuba igihugu umuntu arimo gishobora guterwa imirwi, akisanga hagati.

Izindi mpamvu zishingiye ku mategeko aho usanga buri gihugu gifite amategeko agena uburyo umuntu ashobora kubona ubwenegihugu n’uko ashobora kubwamburwa. Iyo bene ayo mategeko atanditswe neza cyangwa se ngo yubahirizwe uko biri, abantu bamwe arabaheza bakisanga nta bwenegihugu bafite. Urugero, ni nk’umwana utazi cyangwa ababyeyi be batazwi mu gihugu, aho ubwenegihugu bushingira ku bo umuntu akomokaho. Amahirwe ahari ni uko akenshi usanga ibihugu bifata abo bana nk’abenegihugu b’aho bibasanze.

Mu bihugu bimwe na bimwe, umuntu ashobora kubura cyangwa se akamburwa ubwenegihugu, ahanini kubera ko yabaye hanze y’igihugu kavukire igihe kinini. Hari n’ubwo umuntu abura ubwenegihugu bitewe n’impinduka zabaye atakirimo, ahanini biturutse ku ironda abantu bakorerwa kubera ubwoko cyangwa se uruhu rwabo.

Adham A. Hassoun yahamijwe ibyaha mu 2007, gusa aza kurangiza igihano cye hakiri kare arekurwa mu 2017 ku bwo kurangwa n’imyitwarire myiza muri Gereza. Ku wa Kabiri nibwo yurijwe indege imuzana mu Rwanda
@igicumbinews.co.rw