U Rwanda rwamaganye Tshisekedi uvuga ko Abanyarwanda barimo kujya gutuzwa rwihishwa muri RDC

Mu gihe habura uminsi umwe mbere y’uko Perezida Félix Tshisekedi na perezida Paul Kagame bahurira i Luanda, muri Angola, kuri iki Cyumweru Tariki 15 Ukuboza 2024. Umubano hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje kuzamo agatotsi.

Ku wa 11 Ukuboza 2024, imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yateraniye mu Nteko Ishingamategeko i Kinshasa, Perezida wa Repebulika  Iharanira Demokarasi ya Congo, atagaragaje ibimenyetso yashinjije u Rwanda ko rurimo gufata abanyarwanda bakajya kubatuza mu burasirazuba bwa Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize. Ati: “Uretse kwimurwa ku bwinshi kw’abaturage byatewe n’intambara, hari ikintu kibabaje kigaragara: ugutakaza abaturage gahoro gahoro ku butaka bumwe na bumwe bufite akamaro, bikurikirwa no gushyiraho abandi baturage b’abanyamahanga bazanwa n’u Rwanda. Iyi mikorere itera impungenge zikomeye zijyanye no kwigenga kw’igihugu, n’ihindagurika ry’imibare y’abaturage”.




Perezida Félix Tshisekedi yanamaganye abarwanyi ba M23 bakomeje kwigarurira ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Leta y’u Rwanda ihakana ibyo Perezida Félix Tshisekedi avuga by’uko abanyarwanda barimo kujya gutuzwa mu burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye  igitangazamakuru cyo mu Budage,Deutsche Welle ko “u Rwanda rwatunguwe n’amagambo ya Perezida wa RDC, avuga ko bisa nk’ibitekerezo bya ‘grand remplacement(Gufata abaturage kavukire ukabasimbuza abimukira)’ bikwirakwizwa mu Burayi n’abagize amashyaka y’abahezanguni.

Nduhungirehe yakomeje agira ati: “Binateye inkeke kuko bibiba urwango rushingiye ku moko, cyane cyane ku Batutsi ba Congo bo mu Burasirazuba bwa RDC. Aya magambo ntakwiye mu gihe harimo gutegurwa ibiganiro by’i Luanda, aho kimwe mu byo bikwiye kuganirwaho ari ukwiyemeza kwa RDC mu biganiro bigamije kwiyunga n’Abarwanyi ba M23 bakomoka muri iyi miryango y’Abatutsi ba Congo, bamaze igihe kinini bigizwayo”.

Minisitiri Amb Nduhungirehe ntiyumva uburyo u Rwanda rwafata abaturage barwo bakajya gutuzwa ahantu hari intambara basize igihugu cyabo kirimo amahoro.

Ati: “Kandi, nk’uko raporo z’Umuryango w’Abibumbye zibigaragaza, abasaga miliyoni 1,45 by’impunzi z’imbere mu gihugu basubiye muri Kivu y’Amajyaruguru. Uretse ibyo, ntibyumvikana uko abaturage b’u Rwanda, batuye mu gihugu gifite amahoro, bashobora kuva iwabo ngo bajye mu gace karimo intambara, urugomo rw’imihoro buri munsi ndetse n’ivangura rifitanye isano n’ubwoko rikorwa n’imitwe isaga ijana, harimo Wazalendo ndetse n’abajenosideri ba FDLR bafashwa na Kinshasa.”




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author