U Rwanda rwavanyeho imisoro ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango
U Rwanda rwavanyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango [ubutinyanka mu Kirundi], inkuru bamwe bavuze ko ari nziza ariko igiciro kikiri hejuru kuri benshi.
Ibi bikoresho bigurwa ku mapaki, mu Rwanda agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 900Frw na 1000Frw.
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje ko kuvanaho iriya misoro ari umwanzuro “wafashwe mu rwego rwo korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho”.
Saidath Murorunkwere umunyamakuru wo mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore mu Rwanda avuga ko iyi ari inkuru nziza ariko bategereje kureba uko igiciro kizagabanuka ku isoko.
Yabwiye BBC ati: “Turibaza ngo hagiye gukurikiraho iki? Hari abana benshi bajya mu mihango ariko iwabo badafite ubushobozi bwo kumugurira icyo gikoresho buri kwezi kuko gihenda”.
Aline Berabose watangije ibiganiro kuri internet bivuga ku ngingo z’ubuzima zigifatwa nk’imiziro mu Rwanda mu cyumweru gishize yabwiye BBC ko igiciro cy’ibi bikoresho kibangamiye ubuzima bwa benshi.
Yavuze ko mu bintu bidindiza umwana w’umukobwa gukurikirana amasomo ye neza harimo ubuzima bwe bw’imyororokere bushobora gutuma atajya ku ishuri iyo ari mu mihango.
Yagize ati: “Cyane cyane abo mu miryango itishoboye, kuko kugeza ubu ibiciro bya biriya bikoresho biracyari hejuru kuburyo usanga hari benshi batabasha kubibona mu buryo bworoshye “.
Umusoro ku nyongeragaciro mu Rwanda ni 18%, uhereye kuri ibi iki gikoresho cyaguraga amafaranga 1000 gishobora kugera kuri 820Frw ku isoko.
Murorunkwere avuga ko kubera uburyo ibi bikoresho bihenze hari n’abana b’abakobwa batabizi nyamara bajya mu mihango.
Ati: “Hari abumva ’cotex’ mu makuru cyangwa bakazibonana abandi ku ishuri, bo bagakoresha udutambaro kandi isuku yatwo irakemangwa, niba ubona isabune bikugoye kwita kuri ako gatambaro nabyo ntibyoroha.
“Bamwe banakurizamo za infections n’indwara z’umwanda kandi hariya [igitsina-gore] ni ahantu ho kwitonderwa”.
Murorunkwere avuga ko kuba hari imisoro yavanyweho kuri ibi bikoresho ari ibyo kwishimira, gusa bikigoye ku bana benshi mu miryango yo mu byaro itabona amafaranga y’ibi bikoresho.
Ati: “Ntituzi niba biri bugabanuke yenda ngo bigere kuri 500Frw nubwo nayo kuyabona bitoroshye, nibuze igeze kuri 500 hari abo byakorohera kuyibona, nubwo atari bose”.
“Iki ni icyemezo cyiza leta ikwiye gushimirwa, ariko ikwiye no kubikurikirana kuko hari igihe icyemezo nk’iki gifatwa ariko ugasanga rimwe na rimwe nta gihindutse ku biciro bisanzwe ku isoko”.
Umusoro nyongeragaciro ni 18%, bivuze ko niba PAD/ COTEX umukobwa cyangwa umugore yayibonaga ku mafaranga 1000 havuyeho amafaranga 180 akaba azajya ayigura amafaranga 820.
Abakobwa bifuza ko Leta yakongera igatera indi ntambwe ku buryo izi mpapuro bajya bazibonera amafaranga 500, Mu gihe Leta yigomwe arenga miliyoni 80 z’ amafaranga y’ u Rwanda ku mwaka.
Drocella Mukashyaka, komiseri mukuru wungirije mu kigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro ushinzwe abasora yabwiye RBA ko kuva muri Nyakanga 2014 kugera muri Kamena 2019, umusoro ku nyongeragaciro winjiye mu isanduku ya Leta uvuye kuri COTEX zatumijwe mu mahanga ari 440 900 000 (miliyoni 440, n’ ibihumbi 900). Bivuze ko nibura buri mwaka u Rwanda rwinjizaga miliyoni 88 ruzikuye mu misoro ya Cotex.
Abacuruzi bavuga ko hari COTEX bari baramaze kurangura, ngo izo barazisoreye bazabanza bazicuruze nizishira izo bazarangura nizo bazajya bagurisha ku giciro kitabariyemo TVA.
@igicumbinews.co.rw