U Rwanda rwerekanye abarwanyi baherutse gufatirwa muri Nyungwe

Ingabo z’u Rwanda zamurikiye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere, (The Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM), abarwanyi 19 ba RED Tabara, bafatiwe mu Rwanda ku wa 29 Nzeri, mu ishyamba rya Nyungwe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu rivuga ko “Abo barwanyi, bitwaje intwaro zabo, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ari naho bafungiwe.”

Ku wa 29 Nzeri ubwo abo barwanyi bafatwaga, ni nabwo RED Tabara yatangaje ko ikomeje kurwana n’ingabo za Leta y’u Burundi, harimo imirwano yabaye ku wa 26 na 27 Nzeri 2020 mu gace ka Kabarore mu Ntara ya Kayanza na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke. Ni umutwe uvuga ko urwanira ko u Burundi bwagira amahoro arambye n’ikibazo cy’impunzi kikabonerwa umuti.

Ku wa 2 Ukwakira Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yanditse itangazo ko ku wa 25 Nzeri hari abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero mu Ntara ya Kayanza muri komini Kabarore, inzego z’umutekano zibakurikiranye barengera mu Rwanda batwaye ihene zirindwi.

Yakomeje iti “Minisiteri y’Umutekano n’iterambere ry’abaturage irashimira umusaruro wo guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku busabe bw’inzego z’umutekano z’u Burundi byatumye habaho kumenya aho baherereye no gukurikirana abo bagizi ba nabi.”

“Minisiteri irasaba u Rwanda gushyikiriza u Burundi abo bagizi ba nabi rwafashe, bitanyuze mu zindi nzego, nk’uko u Burundi bwakomeje kubikora mu gihe hari abagizi ba nabi b’Abanyarwanda bafatiwe mu Burundi, kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.”

Gusa u Rwanda rwahisemo kumurikira aba barwanyi urwego rwa EJVM, rukurikirana ibikorwa bibangamiye umutekano bibera ku mipaka, mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR.

Nyuma y’ifatwa ry’abo barwanyi ba RED Tabara, Ishami ry’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, DI, ryahise ryandika ritumira ingabo zishinzwe kugenzura imipaka mu karere, EJVM, ngo zikore iperereza kuri icyo kibazo.

Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ziheruka kugirana inama yabereye ku mupaka wa Nemba uhuza ibi bihugu byombi. Izo nzego zemeranyije kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

Uyu mutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi wa RED-Tabara, uheruka kwemera ko ari wo uri inyuma y’ibitero biri kugabwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Harimo icyo ku wa 23 Kanama 2020 cyabereye ahitwa Gahuni muri Komini ya Bugarama mu Ntara ya Rumonge, cyaguyemo abagera kuri 16.

Uyu mutwe kandi unashinjwa kuba inyuma y’ikindi gitero cyagabwe i Matongo mu Ntara ya Kayanza ku wa 11 Nzeri 2020.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Nahimana Patrick, aheruka gutangaza ko nta gihugu na kimwe kibashyigikira uretse bagenzi babo b’Abarundi.

Ati “Twebwe inkunga ya mbere tuyiterwa n’Abarundi, nibo bamenya icyo turya uyu munsi, nibo bamenya aho amazi yo kunywa tuyakura. Nta kindi gihugu kiri inyuma yacu twe ni ingufu z’Abarundi turi gukoresha uyu munsi.”

Nahimana avuga ko mu byo RED Tabara ishaka harimo n’uko impunzi z’Abarundi zitaha hatabayeho icyo yise ‘ivangura’.

 

Itsinda ry’abasirikare barimo ab’u Rwanda, RDC, u Burundi na Kenya bagenzura ibyabaye abo barwanyi bajya gufatwa

 

 

 

Aba barwanyi bambaye udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

 

Aba barwanyi b’Abarundi bafashwe binjiye mu Rwanda

 

Bafatanywe intwaro zirimo imbunda nto n’inini

 

 

 

@igicumbinews.co.rw