U Rwanda rwifurije imirimo myiza Gen Ndayishimiye uherutse gutorerwa kuyobora u Burundi

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashimiye Gen Evariste Ndayishimiye wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020, aho yagize amajwi 68%.

Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga mu Burundi, ku wa Kane w’iki cyumweru rwemeje intsinzi ya Gen Ndayishimiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aho agomba kukiyobora muri manda y’imyaka irindwi.

Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi, yashimye intsinzi ya Gen Ndayishimiye, igaragaza ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utameze neza.

Iti “Guverinoma y’u Rwanda irashaka gushimira Perezida mushya w’u Burundi watowe, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, ndetse no gufata uyu mwanya ngo igaragaze ubushake bwayo bwo kuzahura umubano w’amateka w’ibihugu byombi by’ibivandimwe.”

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rivuga ko ‘Guverinoma y’u Rwanda yifuriza abaturage b’u Burundi ubuzima bwiza, amahoro n’uburumbuke by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus’.

Ministry of Foreign Affairs & Int’l Cooperation

@RwandaMFA

Message de félicitations du Gouvernement de la République du Rwanda au Président élu de la République du Burundi.

View image on Twitter
170 people are talking about this

Uretse u Rwanda, Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, na we yashimiye Gen Ndayishimiye, watorewe kuyobora u Burundi, amwizeza gukomeza gusigasira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse yifuriza Abarundi amahoro n’ibyiza gusa.

Guhera mu 2015 u Burundi busa nk’aho nta nshuti yaba igihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga bukigira. Uhereye ku bihugu bituranyi nk’u Rwanda, kwakira impunzi zahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza byarubereye icyaha gikomeye. Kuva rwakwakira impunzi zisaga ibihumbi 70 z’Abarundi, u Burundi bwikanze baringa maze butangira gushinja u Rwanda gucumbikira no gutoza abashaka guhirika Nkurunziza Pierre wari Perezida w’icyo gihugu.

Gen Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52 watorewe kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye barimo Agathon Rwasa. Yitezweho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Gen Ndayishimiye yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kandi yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu Gisirikare cy’u Burundi no muri Guverinoma nk’aho yabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.

Gen Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi yavukiye muri Komini Giheta mu Ntara ya Gitega. Afite umugore witwa Angélique Ndayubaha, babyaranye abana umunani. Ni umwe mu bari abasikare bakomeye ubwo CNDD-FDD yari ikiri umutwe w’inyeshyamba mu myaka ya 1990.

Yinjiye mu Gisirikare cya FDD, umutwe wa Gisirikare wa CNDD nyuma yo kurokoka ubwicanyi bwakorewe muri Kaminuza y’u Burundi mu 1995.

Azwi kandi ku rwego rw’akarere kuko ni we wari uhagarariye Guverinoma y’u Burundi mu itsinda ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe hagati y’u Burundi n’umutwe wa FNL Palipehutu.

Bivugwa ko afitanye kandi umubano wihariye na Leta ya Tanzania, imwe mu nshuti z’akadasohoka z’ishyaka CNDD-FDD. Nta byaha ashinjwa haba mu Burundi no ku rwego mpuzamahanga, ahubwo afatwa nk’umuntu wumva ibibazo kandi wicisha bugufi ari nabyo bimugira ukunzwe cyane mu baturage.

Ikindi Gen. Ndayishimiye ashimwa n’abamuzi kuba ari intyoza mu mbwirwaruhame, ndetse akagira akarimi kazi kureshya abaturage no guhosha uburakari ahari amakimbirane.

 

Gen Ndayishimiye yatorewe kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi