Ububiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo babiri kubera kurakaza u Rwanda

Umudipolomate wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bahamagajwe n’igihugu cyabo nyuma yo kujya kwibuka abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda mu 1994, bakabikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko butashimishije ubuyobozi bw’u Rwanda.

Buri mwaka mu Rwanda haba igikorwa cyo kwibuka Abasirikare b’u Bubiligi icumi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994, bakicwa ku munsi wa mbere wa Jenoside. Bari bashinzwe kurinda Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe na we wishwe uwo munsi.

Ni umuhango uba ku wa 08 Mata buri mwaka, ndetse inshuro nyinshi witabirwa n’Abayobozi batandukanye b’u Bubiligi nk’aho umwaka ushize witabiriwe n’uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, agashyira indabo ahazwi nka Camp Kigali biciwe, ubu hubatswe inkingi 10 zibahagarariye.

Ni igikorwa cyubahwa n’u Rwanda kimwe n’ibindi byose byo kwibuka iyo bikurikije amategeko yagenwe. Gusa aba badipolomate b’u Bubiligi bo bakoze ibinyuranye n’ibyemewe mu Rwanda, birakaza ubuyobozi.

Icyabaye ikibazo ni itariki bahisemo gukoramo uyu muhango, kuko bawukoze ku wa 06 Mata, itariki yifashishwa n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kugaragaza ko aribwo yatangiye, mu gihe byemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga ko ari ku wa 07 Mata.

Ni itariki kandi yifashishwa n’abafata ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nk’intandaro ya Jenoside, birengagiza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wamaze imyaka myinshi utegurwa, hagakorwa n’amalisiti y’Abatutsi bazicwa.

Kuri iyo tariki uyu mwaka abo badipolomate bagiye muri Camp Kigali bari kumwe n’abandi bakozi ba Ambasade, bashyira indabo ahari urwibutso rw’abo basirikare ndetse banafata umunota wo kubibuka. Ntabwo icyo gikorwa cyari cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda.

Ikinyamakuru Le Soir cyatangaje ko impamvu bahisemo iyo tariki ari ukubera izindi gahunda bari bafite, bahitamo kucyigiza imbere ho iminsi ibiri, aho kuba ku wa 08 Mata, babishyira ku wa 06 Mata.

Iki gikorwa nticyishimiwe ndetse cyanenzwe n’Ubuyobozi bw’u Rwanda bituma abo badipolomate bombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bahambira utwabo, burira indege yari igiye ku mugabane w’u Burayi bava ku butaka bw’u Rwanda gutyo.

Ugendeye ku mazina agaragara ku rubuga rwa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, Xavier Follebouckt niwe Mujyanama wa mbere muri Ambasade mu gihe Lt. Colonel Bem Cedric Billiet ariwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

U Rwanda rwasabye ko bahanwa

Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Guillaume Kavaruganda, yabwiye IGIHE ko bitewe n’amakosa bakoze, u Rwanda rwasabye ko bafatirwa ibihano, bitakorwa rwo rukabyifatira, maze igihugu cyabo gihitamo kubahamagaza.

Ati “U Rwanda ntabwo rwabirukanye ariko twasabye ko igihugu cyabo cyabafatira icyemezo. Ubwira igihugu cy’abandi uti umuntu yakoze amakosa aya n’aya turifuza ko mwamufatira ibihano, nimutabifata twe tuzabimufatira. Twe twasabye ko igihugu cyabo kibafatira ibihano, noneho kirabahamagaza.”

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda rivuga ko aba badipolomate bateguye igikorwa cyo kwibuka umunsi umwe mbere y’itariki yemewe y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko batigeze banayimenyesha iki gikorwa.

Rivuga ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biba tariki ya 7 Mata buri mwaka ndetse ko bishobora gutegurwa na buri rwego rubishaka ariko rufatanyije n’urwego rubifitiye ububasha rwa leta.

Muri icyo gihe habaho ibimenyetso by’ingenzi birimo kururutsa ibendera ry’igihugu rikagezwa mu cya kabiri ndetse uwo muhango ntushobora kuba hadakurikijwe amabwiriza yemewe.

Rikomeza rivuga ko nyuma y’icyo gikorwa cyabaye ku wa 6 Mata 2020, Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje Guverinoma y’u Bubiligi ko yababajwe nacyo, ari nayo yaje gufata umwanzuro wo guhamagaza aba badipolomate.

Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye

Aba badipolomate bavuye mu Rwanda nyuma y’aho n’umwaka ushize u Rwanda rwasabye u Budage guhindura Ambasaderi warwo wari mu Rwanda, Dr Peter Woeste, kubera amakosa akomeye yakoze.

Bivugwa ko hari inyandiko uwo mugabo w’imyaka 62 yanditse akayoherereza umuryango uhuriza hamwe Abadage baba mu Rwanda yarimo amagambo mabi yaba yaravuze aharabika ‘Umukuru w’Igihugu’

Ntabwo IGIHE yabashije kumenya by’umwihariko ayo magambo Dr Woeste yakoresheje aharabika umukuru w’igihugu.

Ingingo ya 41 y’amasezerano y’i Vienne agena iby’umubano mu bya dipolomasi, ivuga ko abadipolomate nubwo bahabwa ubudahangarwa mu gihugu boherejwemo, batari hejuru y’amategeko yacyo.

Iyo ngingo ivuga ko bagomba kubaha amategeko agenga igihugu bagiyemo kandi batemerewe kwivanga mu bibazo by’imbere mu bihugu boherejwemo.

Ibyo wamenya ku basirikare biciwe muri Camp Kigali

Abo basirikare icumi b’Ababiligi bishwe tariki ya 7 Mata 1994, bagoswe n’ingabo zahoze ari iz’igihugu (FAR), zabategetse gushyira intwaro hasi, zibemerera kubageza ku birindiro bya Loni.

Bahise bajyanwa kuri iki kigo cyari icya gisirikare (Camp Kigali), bakihagezwa bagabweho igitero cy’abasirikare basaga 100 bahungira mu nzu iri muri iki kigo, aho bagiye bikinga ku mpande, mu mfuruka z’inzu biranga biba iby’ubusa baricwa barashira.

Mu masaha abiri barwana inkundura kandi bari bambuwe intwaro, barashyize baza gutsindwa kuko barwanaga n’abafite ibikoresho mu gihe bo bari bafite imbunda ebyiri gusa.

Abasirikare bishwe barimo ba Caporal Debatty Alain, Bassinne Bruno, Dupont Christophe, Meaux Bruno, Plescia Louis, Lhoir Stephane, Renwa Christophe na Uyttebroech Marc. Hari kandi na Sgt Leroy Yannick na Lt Lotin Thierry.

Uretse aba basirikare 10, Ababiligi banibuka n’abandi Babiligi 12 barimo abakoraga muri ambasade yabo n’abari barashakanye n’Abatutsi babizize.

Urupfu rw’abasirikare b’Ababiligi rwahamijwe Major Ntuyahaga Bernard umwe mu bari abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Muri Mata 2007 nibwo Ntuyahaga yatangiye gukurikiranwa n’inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko ari we wavanye bariya basirikare 10 b’Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y’abasirikare bagenzi be bari muri ” Camp Kigali”, nyuma baza kwicwa.

Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abo basirikare b’Ababiligi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy’imyaka 20.

 

Xavier Follebouckt niwe wari Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda

 

Lt. Colonel Bem Cedric Billiet yari amaze igihe ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda

 

Abo mu miryango y’Ababiligi baguye mu Rwanda buri mwaka bitabira umuhango wo kubibuka bagashyira indabo ku rwibutso rwabo

 

Inyubako abasirikare b’Ababiligi biciwemo iracyabungabunzwe aho igaragaza neza imyenge amasasu barashwe yanyuzemo

 

Mu mwaka ushize ubwo imiryango ifite ababo biciwe aha yabahaga icyubahiro

 

Abasirikare b’u Bubiligi baguye mu Rwanda bubakiwe urwibutso rugaragazwa n’inkingi icumi nk’umubare wabo

 

Abafite ababo bishwe buri mwaka bashyira indabo muri iyo nzu biciwemo

 

Ni umuhango witabirwa n’Ababiligi benshi

 

Source:IGIHE
@igicumbinews.co.rw