Ubufaransa: Umunyarwanda akurikiranyweho kugira uruhare mu nkongi yibasiye cathédrale

Umugabo w’umunyarwanda bivugwa ko yitwa Emmanuel yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Bufaransa, akurikiranyweho uruhare mu nkongi yatwitse cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul y’i Nantes mu Bufaransa.

Uyu mugabo w’imyaka 39 wakoraga nk’umukorerabushake kuri iyi cathédrale, yatawe muri yombi ku wa Gatandatu ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo inzego z’ubutabera zemeje ko ziri kumukurikirana.

Ku wa Gatandatu nibwo iyi cathédrale yafashwe n’inkongi yangiza bimwe mu bikoresho byari biyirimo nk’ibya muzika ndetse n’ibishushanyo byo mu kinyejana cya 19 byashyizwemo bivanywe i Roma.

Uwo mugabo ngo niwe wari ushinzwe gukinga cathédrale ku wa Gatanu nimugoroba, abashinzwe iperereza bamutaye muri yombi kugira ngo basobanukirwe neza amasaha yakoreyeho akazi ke n’uko yakubahirije. Barashaka kumubaza kandi uko cathédrale yari imeze ubwo yafungaga ku wa Gatanu.

Umuyobozi wa Diyosezi iyi kiliziya iherereyemo, François Renaud, yavuze ko uwafashwe yari amaze igihe kinini akora nk’umukorerabushake kuri iyi kiliziya, afite inshingano zo kwakira abayisura, kubatembereza ndetse yagiraga n’uruhare mu gutegura ibirori biberamo.

Renaud yavuze ko aba bakorerabushake hari ubwo bazimyaga amatara ya kiliziya mbere yo kuyifunga. Gusa ngo Emmanuel izi nshingano yazihawe ku wa Gatanu kuko ubusanzwe hari abantu bahembwa baba bagomba gukinga uru rusengero.

Ati “Hari umuntu uhembwa na cathédrale ushinzwe kuyigenzura mbere yo gufunga. Abakorerabushake ntabwo bagira imfunguzo za cathédrale.”

Iperereza riri gukorwa niryo rigomba kugaragaza niba iyi nkongi yaraturutse ku bushake bw’umuntu cyangwa se niba ari impanuka.

 

Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul yafashwe n’inkongi ku wa Gatandatu

@igicumbinews.co.rw