Ubuhamya bwa Bamporiki wageze i Kigali afite ibiceri 300Frw none akaba atunze arenga Miliyari

Umumabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yavuze uburyo yinjiye mu mujyi wa Kigali, mu mwaka 2000, afite ibiceri 300 Frw, kuri ubu akaba afite umutungo ubarirwa mu mafaranga arenga Miliyari y’amanyarwanda.

Minisitiri Bamporiki mu kiganiro n’umunyamakuru, Epa Ndungutse, kuri Radio Rwanda, yavuze ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho n’ibitegerejwe imbere byose bikomoka kuri politiki nziza ya FPR Inkotanyi, ari nayo mpamvu ababyiruka uyu munsi bafite amahirwe yo gukora bakiteza imbere.




Yitanzeho urugero rw’uburyo Politiki nziza y’Inkotanyi yamufashije mu rugendo rwe ku buryo yibuka neza ko mu 2000, ubwo yageraga i Kigali yari asigaranye 300 Frw ariko ubu akaba amaze kugera ku rwego rwo gutunga ibifite agaciro ka miliyari 1 Frw.




Ati “Ni nk’ifumbire iri mu murima ku buryo rwa rubuto ruje rwisanga rutazuma, rwisanga rutaguye ku manga […]abana bavuka iki gihe, politiki bavukiramo ifite abo yavunnye. Cyera umuntu yaravugaga ngo navuye i Cyangugu, mfite ibi n’ibi. Njye nageze Nyabugogo mfite ibiceri bitatu gusa.”

Yakomeje agira ati “Waravuye i Cyangugu mu 2000, ufite ibiceri 300 Frw, ibiceri kimwe, bibiri, bitatu [….], ukisanga Nyabugogo, nta So wanyu, nta Nyogosenge, nta Nyoko wanyu, mbese uhasanze politiki y’Inkotanyi gusa. Na politiki ntuzi ko ihari gusa uraje, ariko icyo gihe yari ihari.”

Minisitiri Bamporiki avuga ko ubwo yari arangije amashuri y’icyiciro rusange, atagize amahirwe yo gukora ikizamini cya leta gisoza icyo cyiciro [Tronc Commun], kuko igihe ibizamini byabaga we na bagenzi be batanu bari bafunzwe [ngo habayeho kubitiranya n’ibisambo noneho bafungwa icyumweru cyose baza gufungurwa ibizamini byararangiye].

Nyuma yo gufungurwa, abo bari bari kumwe bagiye gukomeza mu mwaka wa kane ariko bajya mu bigo byigenga ariko kuri Bamporiki we ngo ntabwo ariko byagenze kuko agifungurwa yahise afata inzira yerekeza i Kigali.




Kuza i Kigali kwe ariko, ntabwo ari uko yari afite ubundi buryo ahubwo yari aje gushakisha umuhanzi Munyenshoza Dieudonne [Mibirizi], kuko bari barahuriye mu marushanwa y’ubuhanzi n’ubusizi. Ubwo ngo yari yiteze ko naramuka amubonye ariwe uzamufasha muri ubwo buhanzi.

Ati “Nza kumushaka ngo numve ko nagira ikindi kintu mpindura kuko kwiga byari binaniranye. Ariko mu by’ukuri nsanga hari politiki, nkajya ngenda mbona ibintu […] uko mbonye amahirwe nkayajyamo cyane cyane iby’ubuhanzi, iby’ubusizi. Nza kwisanga ndi umuntu kubera politiki ihari, uri kugenda yinjira mu bwiza bwateguwe ntabizi.”

Yakomeje agira ati “Ufashe umuntu ufite ibiceri magana atatu mu 2000, ubwo hari n’abandi bantu bari muri Nyabugogo bafite amakarito uyu munsi bafite ama-etage kuko ndabafite, mfite umuhungu w’inshuti yanjye wacuruzaga ikarito Nyabugogo ubu afite za miliyari kandi yaracuruje.”

Minisitiri Bamporiki avuga ko binyuze muri iyo politiki nziza iha amahirwe Abanyarwanda bose, yaje kugirirwa icyizere agahabwa inshingano na FPR Inkotanyi ikamutuma gukorera Abanyarwanda.

Ati “Ariko njyewe kubera ko nakoze ubuhanzi bumpa amafaranga, bigeze hagati atangiye kuba menshi njya muri politiki, numva biranejeje kuba Umuryango Inkotanyi wantuma gukorera u Rwanda noneho mu buryo bw’akazi ubihemberwa […] ariko niba ufashe ibintu Bamporiki atunze ukabigurisha, sha ntabwo waburamo miliyari pe!”

Yakomeje agira ati “Noneho ugiye gushaka umuntu yahemukiye, yagambaniye, yibye ngo abigereho, byakubera ubushakashatsi watakazamo amafaranga gusa ariko ntabyo wabona. Kandi nta Nyirasenge, nta Nyirarume, ibiceri 300 yasanze hari igihugu gifite politiki ituma umuntu utekereza yabaho.”

Bamporiki Edouard yavutse ku wa 24 Ukwakira 1983, mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Uburengerazuba. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza yigenga ya ULK.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: