Rwanda: Ubuhamya bw’abakize Coronavirus ikabagiraho ingaruka
COVID-19, yaje benshi bayifata nk’igihuha, indwara y’abazungu n’abakire gusa! Kugeza uyu munsi ariko amazi ntakiri ya yandi ndetse ntabwo bikiri inkuru kumva ko inshuti yawe yarwaye iyi ndwara cyangwa kanaka wari uzi yamuhitanye.
Ibyavuzwe kuri iki cyorezo cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan [mu Bushinwa], mu mpera z’umwaka wa 2019, ni byinshi. Bidateye kabiri umuntu wa mbere yagaragayeho iki cyorezo mu Rwagasabo.
Hari ku wa 14 Werurwe 2020. Kuva uwo munsi abandura iki cyorezo n’abo gihitana bakomeza kwiyongera n’ubwo hari ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ryacyo zashyizweho n’inzego z’ubuzima.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 808 584, byasanzwemo 11 860 banduye. Muri bo 7812 barasezerewe nyuma byemezwa ko nta bwandu bagifite mu mibiri yabo.
Ni mu gihe 3 895 bakiri kwitabwaho, abapfuye ni 153. Abagera ku 3895 ni bo bari gukurikiranirwa mu ngo zabo mu gihe abandi bari kwitabwaho kwa muganga.
Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi!
Mu muco w’abanyarwanda basanganywe harimo kuba uwagize ibyago atabarwa, umuntu wawe yapfa ukamushyingura ndetse inshuti n’abavandimwe bakaza kugufasha kumuherekeza.
Ibi ntabwo ariko bimeze kuko uwishwe na Coronavirus ashyingurwa n’inzego zishinzwe ubuzima. Ibi ubanza ari nabyo mu bihe bya mbere byatumye umuntu warwaraga Coronavirus, abantu bakamumenya baramutinyaga, bakamugendera kure n’ubwo wenda byanaterwaga no kuba bamwe nta makuru babaga bafite ahagije.
Uyu munsi ubuhamya bw’abarwaye cyangwa bakagira abavandimwe babo barwaye iki cyorezo bugaragaza neza ko kidakwiriye gukerenswa mu buryo ubwo aribwo bwose.
Mu ntangiro z’iki cyumweru, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye IGIHE ko yari amaze iminsi arwaye Coronavirus, ko ari umugabo wo guhamya ububi bwayo.
Gatabazi yavuze ko “Nagira ngo mbwire abaturage ko COVID-19 ari indwara ikomeye njye ndanayizi ko yangezeho kandi irampungabanya mu buryo buhagije, ntabwo nifuza ko hagira umuntu warwara COVID-19.”
Yakomeje agira ati “Abaturage bumve ko ari indwara ikomeye, ibabaza, yica abantu. Abaturage bareke kuyisuzugura kandi bareke kumva ko ari iy’i Kigali.”
Mu batanga ubuhamya bw’ububi bwa Coronavirus, harimo Dukuzumuremyi Jean Léonard w’imyaka 31 y’amavuko, wo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze. Yaganiriye na Radio Rwanda mu kiganiro ‘Amahumbezi’ agaruka ku nzira y’umusaraba yanyujijwemo n’iki cyorezo.
Avuga ko umunsi umwe, ubwo yari i Rubavu ku kazi nyuma y’uko umugore n’umwana we bari i Musanze aho asanzwe atuye, ngo mu gitondo yumvise afite umuriro mwinshi n’ibicurane ariko abifata nk’ibisanzwe kubera ko yari asanzwe arwara inkorora.
Yavuze ko yagiye mu ivuriro ryigenga ngo bagasanga arwaye ‘infection’ mu maraso iterwa n’umwanda, ariko ngo ntiyabitindaho akomeza kunywa imiti bari bamuhaye.
Dukuzumuremyi yamaze iminsi itanu anywa imiti, abonye uburwayi bukomeje kwiyongera ndetse n’umuriro uba mwinshi, agira amakenga ajya kwipimisha COVID-19, hari mu Ukuboza 2020.
Bakimupima ngo bamusanzemo COVID-19, asa n’utunguwe ibibazo biramurenga, dore ko ngo ari umuntu utarigeze anyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda COVID-19.
Yakomeje agira ati “Natangira mbwira urubyiruko ko utaranirwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi! Ndagira ngo mbwire urubyiruko hari imvugo bagira yo gukora amatuza [batekereza ko uwakoze siporo agira ubudahangarwa bw’umubiri], njyewe COVID-19 yangezeho, ndetse ingezeho irambabaza cyane.”
“Mu by’ukuri bakimara kumbwira ko ndwaye COVID-19, nabaye nk’uhamamutse, icyo mbwira urubyiruko, ndi umwe mu bo COVID-19 yabashije kurambika hasi ikabakubita ikinyafu! Yankubise ikinyafu gikomeye cyane kubera ko nageze ku rwego rwo kongererwa umwuka.”
Kugeza uyu munsi Coronavirus nta muti n’urukingo irabonerwa. Uyirwaye yitabwaho akavurwa ibimenyetso yagira amahirwe umubiri we waba ufite ubudahangarwa ntatinde gukira ariko hari abaremba bakagera ku rwego rwo kongererwa umwuka.
Uwageze kuri urwo rwego aba arembye cyane ku buryo atabasha guhumeka, ku buryo hifashishwa imashini imufasha guhumeka izwi nka Ventilator, inacometseho agaheha gato kageza umwuka mu bihaha by’uyu murwayi utagishoboye kwifasha guhumeka.
Ku rundi ruhande, hari abandi barwayi bongererwa umwuka bitabaye ngombwa ko hitabazwa ventilators, ahubwo hakoreshwe bomboni gusa.
Dukuzumuremyi avuga ko yageze kuri uru rwego rwo kongererwa umwuka ku buryo yumva agiye gupfa ari Imana yamurokoye.
Ati “Numvaga neza nageze ku marembo y’Ijuru! Kubera ko nari mfite ububabare buteye ubwoba, nari navunaguritse ingingo ndiheba nkumva ubuzima bugiye kunshika. Byageraga nijoro, ndi kuri Oxygène nkumva natwawe nagiye ahantu ntazi. Narahangayitse.”
Uyu mugabo agira inama urubyiruko kwirinda gutegereza ko bazagerwaho n’iki cyorezo kugira ngo bemere ko kibaho.
Ati “COVID-19 yica nabi! Irabanza ikakwica mu mutwe, nibe nibura n’izindi ndwara ushobora kurwara ukaremba n’umuryango wawe ukuriho, ariko iyi yo ikwica uyireba, ukaba uzi neza uko ejo cyangwa ejo bundi ushobora gupfa kandi n’umuryango wawe udashobora kukurwaza.”
Dukuzumuremyi kuri ubu umaze ibyumweru bibiri akize iki cyorezo avuga ko hari bimwe mu bikomere cyamusigiye ariko yumva atangiye kumera neza.
Undi watanze ubuhamya bw’urugendo yanyuranyemo na Coronavirus, ni uwitwa Sandrine Tukayisabe wavuze ko mbere yumvaga ari indwara ifata abazungu, akayikerensa yumva ko idashobora kumufata.
Tukayisabe yavuze ko umunsi umwe yavuye ku kazi yumva ananiwe cyane, afite n’inkorora, abonye bikomeye ajya kwa muganga bamupima maraliya barayibura, bamuha umuti w’inkorora. Byaje kuba ngombwa ko akoresha ikizamini cya COVID-19, kugira ngo abashe kwambuka umupaka ajya i Bukavu. Bahise bamubwira ko afite Coronavirus.
Yagize ati “Ikintu nabwira urubyiruko, ushobora kuyirwara ntupfe ariko ukanduza abantu bamwe muri bo bagapfa cyangwa se nawe ugatakaza umwanya wawe. Nkanjye maze gukira ntabwo navuga ko imbaraga zaje n’ubwo hari ibyo muganga yambwiye kubahiriza birimo gukora siporo nkaba numva ndi kugenda mera neza.”
Tukayisabe avuga ko abantu bagifite imyumvire yo gusuzugura iki cyorezo bakwiye kuyihindura kuko ihari kandi we ubwe ari uwo kubihamya.
Ati “Ikintu cyo gusuzugura Coronavirus, mvuga ko ari nk’ubwenge buke umuntu aba afite, ubundi cyera batwigisha baravugaga ngo utagira ubwiba aba adafite ubwenge. Kubera ko n’iyo itakwica hari igihe ishobora kugusigira izindi ndwara kuko nkanjye maze gukira nahise ncika intege.”
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.